skol

Cuba yugarijwe n’umunuko w’imyanda kubera ibura rya lisansi

Yanditswe: Tuesday 17, Feb 2026

featured-image

Ibirundo by’imyanda bikomeje kuba byinshi mu Murwa Mukuru wa Cuba, Havana, ku buryo mu bice byinshi byawo hibasiwe n’umunuko ukabije, ibishobora no kongera ibyago by’indwara zituruka ku mwanda.

Biri guterwa n’uko menshi mu makamyo asanzwe atwara iyi myanda aparitse kubera ikibazo cy’ibura rya lisansi muri iki gihugu.

Ibikorwa byinshi byarahagaze muri iki gihugu, kubera ibihano n’amabwiriza akumira icuruzwa rya lisansi, byashyizweho na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu mezi abiri ashize lisansi yinjira mu gihugu yagiye igabanyuka umunsi ku wundi.

Ibihugu birimo Venezuela na Mexico byahagaritse kohereza lisansi muri iki gihugu, nyuma y’uko Amerika itangazaje ko izazamura imisoro ku bicuruzwa byayo.

Hari amakuru yemeza ko u Burusiya buzafasha Cuba, nubwo hataramenyekana umunsi nyirizina n’uburyo bizakorwamo.

Guverinoma ya Cuba yatangiye kugena uko lisansi igomba gukoreshwa mu kurengera serivisi zimwe na zimwe z’ingenzi, gusa ibiribwa n’imiti biracyari bike cyane.

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko ibi bikorwa bya Amerika bishobora gutuma ikiremwamuntu kijya mu kaga. Kugeza ubu barimo gukorana na Guverinoma ya Cuba kugira ngo batange ubufasha bw’ibanze, banasaba ibi bihugu byombi kuganira ngo hashakwe umwanzuro uboneye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa