skol
fortebet

Dabijou yahamije urukundo rwe n’umukire wo muri Kenya

Yanditswe: Thursday 08, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Bijou Dabijou, yahamije ko ari mu rukundo n’umuherwe wo muri Kenya Jimal Rohasafi, ndetse avuga n’imishinga mishya afite mu muziki.

Sponsored Ad

Bijou Dabijou yahamije aya makuru nyuma y’uko mu bitangazamakuru byo muri Kenya bakomeje kwemeza ko Jimal Rohasafi yatandukanye n’umukunzi we Wangari Thiongo.

Uyu mukobwa w’ikimero yahamirije Ukweli Times ko ari mu rukundo n’uyu mugabo wo muri Kenya, ndetse ahamya ko iby’uwo bakundanaga atabizi, avuga ko icyabona ari uko amukunda cyane.

Abajijwe icyamutunguye ku isabukuru ye y’amavuko, yavuze ko byose byamutunguye, cyane ko na magingo aya bakirimo kwishimira iyo sabukuru ye n’umukunzi we.

Ati:"Igitangaje ni uko n’ubu tukiyirimo.Icyantunguye ni ukuntu yahise ampamagara ngo mu gitondo turagenda, nkabona koko turagiye! ambwirako nduwe by’akaramata."

Yunzemo ko impamvu yahisemo gukorera isabukuru ye muri Kenya, ari uko ariho umukunzi we aba kandi ko bari kujyana mu kazi Addis Ababa muri Ethiopia.

Ku rundi ruhande, Bijou yavuze ko mu minsi mike arasohora indirimbo nshya, cyane ko umukunzi we abikunda cyane kandi akaba amushyigikira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa