Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient, yagaragaje ko imitegurire myiza y’u Rwanda ishobora kuzatuma ruhabwa andi masiganwa akomeye nka Shampiyona y’Isi y’Amagare akinirwa mu misozi izwi nka ‘Mauntain Bike’.
Uyu muyobozi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 26 Nzeri 2025.
Abajijwe uko yabonye Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali ndetse ku nshuro ya mbere muri Afurika, Lappartient yavuze ko iteguye neza cyane ndetse n’abatarabyumvaga bahageze bakemera.
Ati “Bagenzi banjye bayobora amashyirahamwe atandukanye ntabwo babyumvaga ariko ubwo bageraga hano baremeye.”
Yakomeje agira ati “Ni heza, haratekanye kandi abantu ba hano batanga ikaze, barishimye. Ikindi nakunze ni amashusho agaragaza abakinnyi bari gusabana n’abaturage nabo bari ku magare mu mirimo yabo itandukanye.”
Abajijwe niba akurikije uko iri siganwa ryagenze, batekereza kuzategura andi muri Afurika, Lappartient yagaragaje ko bishoboka cyane by’umwihariko mu Rwanda.
Ati “Yego birashoboka cyane. By’umwihariko Mountain Bike yazategurwa umunsi umwe. Mufite buri kimwe cyo kuyakira. Wenda umuhanda ni wo ushobora kuba ugoranyemo gake. Iyo wakiriye Shampiyona y’Isi yo mu muhanda uba wanashobora ibindi byose.”
Uyu muyobozi uheruka kongera gutorerwa kuyobora iri shyirahamwe kugeza mu 2029 yagaragaje ko aya masiganwa azazengurutswa mu bice bitandukanye by’Isi.
Umujyi wa Montreal (Canada) uzakurikira uwa Kigali wakire Shampiyona y’Isi mu 2026, hakurikireho French Alps (u Bufaransa) mu 2027, Abu Dhabi (Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu) mu 2028, Roskilde (Danemark) mu 2029, Brussels (u Bubiligi) mu 2030 na Trentino (u Butaliyani) mu 2031.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *