skol

Denzel Washington yabatijwe ahita anagirwa Umupasiteri

Yanditswe: Monday 23, Dec 2024

featured-image

Umukinnyi w’amafilime w’icyamamare ku Isi, Denzel Washington, yemeje ukwemera kwe mu buryo bukomeye ubwo yabatizwaga akanahabwa icyangombwa cy’ubupasiteri ku wa Gatandatu, mu rusengero rwa Kelly Temple Church of God in Christ i New York.

Uyu mukinnyi wahawe igihembo cya Oscar yagaragaye yambaye ikanzu y’umweru n’igitambaro cy’umutuku gishushanyijeho imisaraba mu gihe cy’umubatizo.

Nyuma yo kubatizwa, Denzel yashyikirijwe icyemezo cy’umubatizo hamwe n’icyangombwa cy’ubupasiteri, kimwemerera gukora imirimo ya gikristo nk’umushumba.

Umwe mu bayobozi b’uru rusengero yavuze ko Denzel yemewe ku rwego mpuzamahanga nk’umwe mu bagize itsinda ry’abayobozi b’itorero rya Churches of God in Christ Worldwide.

Mu bihe by’umunezero nk’ibi, Denzel yari aherekejwe n’umugore we, Pauletta Washington, bamaranye imyaka 41 aho Pauletta yagaragaye imbere mu iteraniro ari gufata amashusho y’umuhango w’umubatizo, agaragaza ko ashyigikiye umugabo we mu rugendo rushya rw’umwuka.

Denzel Washington yinjiye mu mubare w’ibyamamare byabatijwe bigize imyaka irenze 30, aho yunze mu rya Justin Bieber, Kat Von D, Demi Lovato, na Mario Lopez aho aba bose bagaragaje kongera guhamya ukwemera kwabo binyuze mu mubatizo.

Uyu muhango ukomeye wahuriranye n’ibihe bya Noheli, aho benshi bafata umwanya wo kwibuka no gukomeza ukwemera kwabo aho biragaragara ko muri uyu mwaka, Denzel yahisemo gushyira Kristu muri Noheli ye, yinjira mu rugendo rushya rw’ubuzima bwa gikristo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa