Denzel Washington yashyamiranye n’umufotozi muri ‘Festival de Cannes’
Yanditswe: Tuesday 20, May 2025

Denzel Washington wamamaye muri sinema muri Amerika no ku Isi yose, yagaragaye ashyamiranye n’umwe mu bafotozi mu birori bya Festival de Cannes, biri kuba ku nshuro ya 78 mu Bufaransa.
Ni ibirori byatangiye ku wa 13 Gicurasi, bizarangira ku wa 24 Gicurasi 2025.
Uyu mugabo w’imyaka 70 yanyuze ku itapi itukura kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gicurasi, ndetse ni nabwo herekanwe filime ye “Highest 2 Lowest” inagaragaramo ibyamamare birimo na A$AP Rocky.
Washington yagaragaye mu mafoto nk’utishimiye imyitwarire ya bamwe mu bari bashinzwe gufotora, ndetse muri ayo mafoto agaragara asa nk’uri gutongana n’umwe muri bo.
Uyu mufotozi we yagaragaraga nk’aho ibyo uyu mugabo yamubwiraga atabyitayeho cyane ko yasekaga, ndetse agerageza gufata akaboko ka Denzel Washington, ibyatumye ibintu birushaho gukomera.
Denzel yahise amubwira ati “Rekera, Rekera, Bireke.” Ndetse ahita afata ikiganza cy’uwo mugabo wari wamufashe akikuraho aragenda.
Mbere yo gutongana n’umufotozi, Denzel yari yagaragaye ari kuganira na A$AP Rocky. Spike Lee uri mu bazwi mu kuyobora ifatwa ry’amashusho ya filime wanayoboye iyo Denzel yari yagiye kwerekana i Cannes, yaje yegera hafi ngo avugane n’uwo muraperi, maze Washington ahita we yerekeza amaso ku mufotozi wari hafi aho ari nabwo intonganya zatangiye.
Nyuma yo kuka inabi umufotozi, Denzel yinjiye aherekaniwe filime ye ndetse akanyamuneza kagaragara ku maso ye. We, Spike Lee na A$AP Rocky bashimiwe cyane n’abari aho, bahabwa amashyi y’urufaya kubera uruhare bagize muri iyi filime yabo nshya.
Uretse kwerekana iyi filime kwa Denzel, abandi bantu batunguranye ni A$AP Rocky na Rihanna bagaragaye bafatanye agatoki. Rihanna ukuriwe yari yambaye ikanzu y’ubururu n’isakoshi bijyanye.
Rihanna nawe aheruka gukora ‘Soundtrack’ yaherekeje filime izajya hanze vuba yiswe “Smurfs”.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *