Depite Jackson abona ko ibihugu by’ibituranyi bikwiye kungukira mu mabuye y’agaciro yo mu burasirazuba bwa RDC
Yanditswe: Friday 23, Jan 2026
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ronny Jackson, abona ko ibihugu bituranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikwiye kubona inyungu mu mabuye y’agaciro ari mu burasirazuba bwayo.
Depite Ronny yagiriye uruzinduko mu bihugu by’akarere muri Weruwe 2025 nk’intumwa y’abagize Inteko ya Amerika, rwari rugamije kumenya amakuru y’imvaho y’amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na RDC. Yaganiriye n’abayobozi babyo, ashyira bagenzi be raporo.
Mu kiganiro cyo ku wa 22 Mutarama 2026 cyahuje agashami ka Komisiyo y’Inteko ya Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, gakurikirana ibibera muri Afurika, Depite Jackson yasobanuye ko yasanze kugira ngo aya makimbirane akemuke, RDC n’ibihugu bituranye bikwiye kugirana amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu.
Uyu mudepite yagaragaje ko ku mabuye y’agaciro yo mu burasirazuba bwa RDC, iki gihugu n’ibyo bihana imbibi bikwiye kugabana inshingano mu rwego rwo kugabana inyungu ziyavamo, kuko ari bwo byose byakumva ko umutekano w’iki gice ari ngombwa cyane.
Yagize ati "Inshuro nyinshi natanze igitekerezo cy’uko habaho amasezerano hagati y’ibihugu, atari n’u Rwanda gusa, ahubwo n’u Burundi, Uganda, bimwe mu bihugu by’ibituranyi kugira ngo buri wese abone inyungu muri miliyari ibihumbi z’Amadolari ava mu mabuye y’agaciro ari mu burasirazuba bwa RDC. Ni hamwe mu hari umutungo kamere mwinshi, niba atari ho hambere."
Depite Jackson abona ko niba amabuye y’agaciro acukurwa mu burasirazuba bwa RDC, akwiye gutunganyirizwa mu bihugu by’abaturanyi, kuko inyungu byose bizabonamo izatuma byumva ko bifite inshingano yo kubungabunga umutekano muri icyo gice.
Ati "Niba aya mabuye acukuwe muri RDC, agatunganyirizwa mu bihugu by’abaturanyi, buri wese azashishikazwa no gukora ibishoboka kugira ngo amahoro abungabungwe muri icyo gice."
Yasobanuye ko amafaranga ava muri uyu mutungo ku ruhande rwa RDC, akwiye gusubira mu burasirazuba bw’igihugu, agashorwa mu baturage baho kugira ngo abahindurire imibereho, bakanubakirwa ibikorwaremezo.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *