skol

Depite Kanamugire yanenze abakobwa bato bikundisha ku basaza kubera amaramuko

Yanditswe: Wednesday 31, Dec 2025

featured-image

Depite Kanamugire James yagaragaje ko urubyiruko rwo muri iki gihe rushaka kubaho mu buzima bworoshye ari na byo bituma usanga abakobwa bakiri bato bikundisha ku basaza bakuze kubera ibyo bagamije kubakuramo.

Yabigarutseho mu biganiro nyungurana bitekerezo ku muryango n’imyitwarire y’urubyiruko ruzavamo abayobozi b’ejo u Rwanda rwifuza, byateguwe n’Ihuriro ry’Abagore baba mu Nteko Ishinga Amategeko byabaye ku wa 30 Ukuboza 2025.

Depite Kanamugire James yavuze ko urubyiruko rufite amahirwe menshi ariko ko byatumye benshi bashaka kubaho mu buzima bworoshye.

Yavuze ko uretse kubaho mu buzima bworoshye usanga hari n’abata indangagaciro ari na ho abakobwa bakiri bato bahitamo kwikundisha ku basaza bakuze kubera ibyo babakuramo.

Ati “Uko mbibona hari ikibazo mu rubyiruko, urubyiruko rufite amahirwe menshi, rutandukanye n’urubyiruko rwo mu myaka yatambutse n’ubuyobozi bwatambutse. Hari ubuzima bworoshye ugereranyije n’ubuzima bwabayeho ubona ko muri iyi minsi urubyiruko narwo rushaka kubaho mu buzima bworoshye rutavunikiye. Ari nayo mpamvu ubona benshi kwishakamo ibisubizo bigorana.”

Yakomeje ati “Na za ndangagiciro zigenda zitakara mu bakuru n’urubyiruko rugenda ruzitakaza, ugasanga nk’akana k’agakobwa kegereye nka Tito gatangiye kumubwira gati ‘chouchou’ nari ngukumbuye, kubera ibyo kari buze kumukuramo […] urabona ko muri iyi minsi indangagaciro ziragenda zitakara bitewe n’uko abenshi mu rubyiruko bashaka kubaho mu buzima bworoshye.”

Depite Kanamugire kandi yanavuze ko usanga abagiye kubana nabo nta ntego zihamye baba bafite, bityo ko hakwiye gukazwa inyigisho abagiye kurushinga bahabwa.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko Francis Nyamaswa, yavuze ko atari urubyiruko gusa rushaka ubuzima bworoshye ahubwo ko rukeneye guherekezwa n’inama z’abakuze.

Ati “Depite James yavuze ngo urubyiruko rushaka ubuzima bworoshye, ni byo nta n’ushaka ubuzima bukomeye burya, ahubwo urubyiruko rukwiye kugirwa inama n’abakuze ko kugera ku byiza bisaba kwihangana. Numva twajya inama ko urubyiruko rwagira iyo ndangagaciro yo kwihangana. N’ubundi biragaruka muri za ndangagaciro na kirazira zikwiriye kuranga Umunyarwanda, urubyiruko rukumva ko kugera ku kintu ari urugendo.”

Yakomeje yerekana ko abakuru bakwiye kwigisha urubyiruko bakabahugura ariko birinda kuvuga ibyo n’abo badakora.

Ati “Abakuru benshi bajye batwigisha mu ndangagaciro no mu mikorere kurenza kutubwira rimwe na rimwe ibyo badakora.”

Yagaragaje ko ibibazo byugarije urubyiruko harimo icyo kubura akazi no kutagirirwa icyizere n’abantu bakuru, igitutu cy’ikoranabuhanga, imbugankoranyambaga, kudasobanukirwa neza indangagaciro n’umuco nyarwanda, ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko no kubura ubujyanama mu miryango.

Depite Kanamugire (uwambaye ikoti ry’ubururu) yavuze ko hari abana b’abakobwa bikundisha ku basaza kubera ibyo bashaka kubakuramo

Depite Kanamugire yagaragaje ko urubyiruko rushaka kubaho mu buzima bworoshye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa