skol

Depite muto muri Côte d’Ivoire arasaba ko abagabo bemererwa gushaka abagore benshi

Yanditswe: Friday 20, Feb 2026

featured-image

Mu gihe impaka ku burenganzira bw’abagore n’imiterere y’umuryango zikomeje gufata indi ntera muri Côte d’Ivoire, depite muto kurusha abandi mu Nteko Ishinga Amategeko, Naya Jarvis Zamblé, yatangije igitekerezo gikomeje kuvugisha benshi: kwemerera abagabo gushaka abagore benshi, bikandikwa mu mategeko.

Uyu munyapolitiki w’imyaka 30 y’amavuko, usanzwe ari n’Umuyobozi w’Akarere ka Gohitafla ndetse n’Umuvugizi Wungirije w’ishyaka riri ku butegetsi rya Rassemblement des Houphouëtistes pour la Démocratie et la Paix (RHDP), arasaba ko abagabo bemererwa gushaka abagore benshi, kugira ngo abagore babana bashatswe n’abagabo bafite abandi bagore bahabwe uburenganzira mu mategeko.

Ubusanzwe, kuva muri Kamena 2019, itegeko rigenga ishyingiranwa muri Côte d’Ivoire riteganya ko ubukwe ari ubumwe hagati y’umugabo umwe n’umugore umwe. Ibi bivuze ko gushaka abagore benshi bitemewe n’amategeko, nubwo mu mibereho isanzwe hari aho bikigaragara.

Mu nkuru ya Meguetan Infos, Zamblé avuga ko hari itandukaniro rikomeye hagati y’amategeko n’uko abaturage babaho. Ku bwe, mu buryo butanditse muri Côte d’Ivoire abagabo baracyashaka abagore benshi, bigatuma abagore bamwe n’abana babo babura uburenganzira bw’ibanze, cyane cyane mu gihe apfuye.

“Abagore bo mu bwihisho” n’uburenganzira bwabo

Impamvu nyamukuru atanga ni ukurengera abo yita “abagore bo mu bwihisho” — abagore babana n’abagabo imyaka myinshi ariko badafite icyemezo cyemewe n’amategeko. Iyo umugabo apfuye, abo bagore n’abana babo bashobora kutemerwa nk’umuryango wemewe, bakamburwa uburenganzira ku murage no ku mutungo.

Depite Zamblé avuga ko gushyiraho amategeko agena ibyo gushaka abagore benshi byatuma abo bagore bahabwa umutekano mu by’amategeko, bagahabwa uburenganzira ku murage, ku mitungo no ku mibereho myiza y’abana babo.

Yemeza ko kwirengagiza iki kibazo ari nko kwemera uburyarya, kuko amategeko ahakana ibyo ubuzima busanzwe bugaragaza. Ku bwe, kwemera no kugena amategeko asobanutse byazana umucyo n’uburinganire mu micungire y’imiryango isanzwe ibaho.

Impaka zikomeye mu muryango muri Côte d’Ivoire

Icyifuzo cya Zamblé cyateje impaka ndende mu nzego za politiki no mu baturage. Meguetan Infos kigaragaza ko hari abagishyigikira bavuga ko ari igitekerezo gishingiye ku kuri kw’imibereho, kandi ko kurengera abagore n’abana ari byo bikwiye gushyirwa imbere.

Ariko kandi, hari abagitera utwatsi bavuga ko ametegeko yemereye abagabo gushyingiranwa n’abagore besnhi byaba ari ugusubiza inyuma intambwe imaze guterwa mu guteza imbere uburinganire hagati y’abagore n’abagabo.

Abatavuga rumwe na we bavuga ko ahubwo hakwiye gushimangirwa iyubahirizwa ry’itegeko rihari, aho guhindura imiterere yaryo.

Si ubwa mbere iyi ngingo ivuzwe. Mu 2023, undi mudepite witwa Yacouba Sangaré na we yari yagaragaje igitekerezo gisa n’iki, bigaragaza ko ikibazo cya gushaka abagore benshin kimaze igihe kivugwa mu nzego za politiki z’iki gihugu.

Ni mu gihe mu Rwanda, Ingingo ya 17 y’Itegeko Nshinga iteganya ko ugushyingiranwa kwemewe ari ugukorwa gahati y’umugabo umwe n’umugore, kandi kugakorerwa mu butegetsi bwa Leta.

Nubwo bimeze bityo ariko, Ingingo ya 50 y’Itegeko Nº 27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imitunganyirize y’umuryango, itegeko iteganya ko abana bose bangana imbere y’amategeko ku byerekeye izungura, hatitawe ku buryo bavukiyemo (baba baravukiye mu bashyingiranywe byemewe n’amategeko cyangwa hanze yabwo).

Ibi bivuze ko umwana wavutse ku mugore utari uw’isezerano afite uburenganzira bungana n’ubw’abandi bana ku murage wa se, igihe ububyeyi bwe bwemejwe hakurikijwe amategeko (nko kwemerwa na se cyangwa icyemezo cy’urukiko).

Ariko ku bijyanye n’abagore benshi, kubera ko gushaka abagore benshi bitemewe mu Rwanda, umugore utari uw’isezerano ntahabwa uburenganzira nk’umuzungura w’umugabo wapfuye; gusa abana be bo barazungura nk’abandi bana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa