Diddy yandikiye ibaruwa umucamanza amutakambira mbere y’amasaha make ngo akatirwe
Yanditswe: Friday 03, Oct 2025
Sean "Diddy" Combs wamamaye ku mazina atandukanye mu muziki arimo P.Diddy n’ayandi, yandikiye ubucamanza mbere y’amasaha make ngo akatirwe, asaba imbabazi ku byo yakoze bibi mu myaka yatambutse.
Yabigarutseho mu ibaruwa ya paji enye yanditse ku wa Kane tariki 2 Ukwakira 2025, aho yagaragaje kwicuza ‘ku mpamvu z’ihungabana n’ububabare yateje abandi’, avuga ko yahindutse nyuma yo kumara amezi 13 muri gereza i Brooklyn.
Mu kwezi kwa Nyakanga, Diddy yahamijwe ibyaha bibiri byo gutwara abantu mu busambanyi, aho ashobora gukatirwa imyaka igera kuri 20 y’igifungo. Ubushinjacyaha busaba ko akatirwa nibura imyaka 11, mu gihe abamwunganira basaba ko yazafungurwa mu mpera z’uku kwezi.
Muri iyo baruwa yandikiye Umucamanza Arun Subramanian, Diddy yasabye imbabazi ku ihohotera yakoreye uwahoze ari umukunzi we, umuhanzi Casandra Ventura uzwi nka Cassie avuga ati“Mu by’ukuri nari nataye ubwenge.” Yongeyeho ati “Nsaba imbabazi kandi nzahora mbizi ko ihohotera ryo mu ngo ari umutwaro uzahora undiho.”
Diddy kandi yasabye imbabazi kandi undi mugore wagaragaye mu rubanza akoresheje izina ‘Jane’, avuga ko yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge ku u rwego rwo hejuru.
Mu rwandiko rwe, uyu muhanzi yagaragaje ko ubu ari umuntu mushya utangiye ubuzima bushya, ashimangira ko mu myaka 25 ishize ubu noneho adakoresha ibiyobyabwenge. Ati “Njye wa kera yapfiriye muri gereza, havukamo undi mushya.”
Yasabye umucamanza kumugirira impuhwe “ku bw’abana be barindwi no ku bw’umubyeyi we w’imyaka 84 uherutse kubagwa mu bwonko.”
Nyamara abareze Diddy bo bandikiye umucamanza basaba ko akatirwa igihano kiremereye, bavuga ko ari umugabo w’inyangabirama, wabababaje ndetse bakaba bafite ubwoba ko yazihorera nibaramuka bamurekuye.
Casandra Ventura yagize ati“Ndacyafite ubwoba ko naramuka afunguwe, icyo azakora cya mbere ari ukwihorera ku banze guceceka. Ntekereza ko nta mpinduka zizamubaho, azahora ari umunyagitugu ushaka gukoresha ububasha bwe nabi.”
Biteganyijwe ko aravuga kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukwakira 2025, mu rukiko mbere y’uko akatirwa, ndetse n’abanyamategeko be bane bakavuga. Banasohoye n’amashusho y’iminota 15 biteganyijwe ko azerekanwa, nubwo ibirimo bitaramenyekana neza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *