skol

DJ Maphorisa yamaze hafi isaha ku kibuga cy’indege cya Kigali yabuze umwakira

Yanditswe: Sunday 12, Oct 2025

featured-image

DJ Maphorisa yahuriye n’uruva gusenya i Kigali amara iminota 53 ku kibuga cy’indege yabuze umwakira. Ni nyuma y’uko indege yagombaga kuhamugeza yahageze mbereho iminota 30 ku isaha yari igenwe.

indege yazanye DJ Maphorisa n’abo bari kumwe bane, yari kugera i Kanombe saa tatu z’ijoro ryo kuri uyu wa 11 Ukwakira 2025, umunsi n’ubundi afiteho igitaramo.

Icyakora nubwo itike bakatishije yariho saa tatu z’ijoro, ku kibuga cy’indege cya Kigali ho bari bagaragaje ko ihagera saa 20:40, bitunguranye iranazinduka ihagera Saa 20:10.

Akigera ku kibuga cy’indege, DJ Maphorisa n’abo bari kumwe bahise basohoka bategereza ko hari uza kubafata baramubura neza.

Saa 21:13 nibwo abamutumiye bari binjiye mu kibuga cy’indege kugira ngo bamufate bamujyane kuri hoteli yitegure kujya gususurutsa abakunzi be mu gitaramo akorera muri ‘Atelier du Vin’ mu ijoro ryo ku wa 11 Ukwakira 2025.

Mu gihe yamaze ku kibuga cy’indege, DJ Maphorisa n’abo bari kumwe wabonaga ko bafite umujinya batishimiye serivisi bahawe, icyakora ubwo uwamutumiye yahageraga yagerageje kubasobanurira ibyabaye ubona ko bacururutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa