Shema Arnaud uzwi nka DJ Toxxyk yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo bitewe n’uko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha bitatu muri bine akurikiranyweho.
Ku wa 21 Mutarama 2026, ni bwo umucamanza yasobanuye ko Shema agiye gufungwa by’agateganyo kugira ngo atabangamira iperereza rikomeje no kugira ngo adatoroka ubutabera.
Ni icyemezo cyasomewe mu ruhame, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.
Urukiko rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko mu byaha bine Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho, bitatu muri byo bifite impamvu zikomeye.
Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Shema Arnaud bumukurikiranyeho icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, guhunga nyuma yo gukora cyangwa guteza impanuka, gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rwabyo ndetse no kwanga gupimishwa icyuma gipima ingano ya alcool mu mubiri.
Icyo gihe Shema yaburanye yemera icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake ndetse n’icyaha cyo guhunga nyuma yo gukora cyangwa guteza impanuka gusa agaragaza ko yabitewe n’ubwoba bigatuma ahita ahungira ku nshuti ye i Karongi.
Urukiko rwagaragaje ko nyuma yo gusuzuma ibyo byaha byose Ubushinjacyaha bwagaragaje basanze koko hari impamvu zikomeye zituma abikurikiranwaho uretse icyo kwanga gupimwa n’icyuma gipima ingano ya alcohol mu maraso.
Urukiko rwagaragaje ko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko DJ Toxxyk yanze gupimishwa icyo cyuma gipima ingano ya alcohol kuko aho yafatiwe i Karongi nta kintu na kimwe yigeze yanga mu byo yasabwe.
Rwasobanuye ko kuba hari amashusho agaragaza ko yari yanyoye ibisindisha mu nzu y’imyidagaduro ya Kigali Universe na mbere yo gukora impanuka, nta kigaragaza ko yari yarengeje igipimo cya alcohol cyemewe ku muntu utwaye ikinyabiziga bityo ko nta mpamvu zikomeye zituma akurikiranwaho icyo cyaha.
Ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rwabyo, urukiko rwashimangiye ko hari impamvu zikomeye zituma akomeza kugikurikiranywaho kuko hari inyandiko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha Shema yashyizeho umukono yiyemerera ko yakoreshaga ibiyobyabwenge.
Ikindi ni uko mu iperereza ryakozwe hari ibiyobyabwenge byasanzwe iwe mu rugo byo mu bwoko bw’urumogi rungana n’amagarama abiri bityo rutesha agaciro impamvu yatangaga agaragaza ko ibyo biyobyabwenge atazi uko byageze iwe.
Ndetse kuri icyo cyaha rwatesheje agaciro izindi mpamvu zatangwaga n’abamwunganira mu mategeko z’uko hari isuzuma yakorewe ritaragaragaza niba mu maraso ye harimo ingano y’ibiyobyabwenge igize icyaha kuko ibyo bidakuraho ko yabyiyemereye nubwo we avuga ko atabyemeye ku bushake bwe.
Urukiko rwagaragaje ko rushingiye kuri izo mpamvu zose rutegetse ko Shema afungwa iminsi 30 y’agateganyo agafungirwa mu Igororero rya Nyarugenge riri i Mageragere.
Shema Arnaud yari yemerewe iminsi itanu yo kujuririra icyo cyemezo mu gihe yaba atanyuzwe na cyo.
IGIHE yamenye ko ku wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2026, Shema yahise ajuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge asaba kurekurwa by’agateganyo.
Shema utarishimiye icyemezo cy’urukiko rubanza, ategereje ko ahabwa itariki y’ubujurire bwe ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Shema Arnaud yatawe muri yombi ku itariki 21 Ukuboza 2025 nyuma y’uko imodoka yari atwaye ikoze impanuka yaguyemo Umupolisi agahita yitaba Imana.
Kuri ubu afungiwe mu igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *