skol

Djibouti yashimye ibikorwa bya Mushikiwabo muri OIF

Yanditswe: Tuesday 17, Mar 2026

featured-image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti, Abdoulkader Houssein Omar yatangaje ko kuva igihe Louise Mushikiwabo yayoboreye Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, ari bwo wagize imikorere ihamye mu nzego zose kandi wageze ku bikorwa by’indashyikirwa.

Yabitangaje ku wa 16 Werurwe 2026, nyuma y’ibiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yagiranye na Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh bigamije gushyigikira Mushikiwabo watanzwe nk’umukandida n’u Rwanda ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Yagize ati “Mu kiganiro twagiranye na Perezida [Ismaïl Omar Guelleh] twaganiriye ku bushobozi n’ibyiza by’umukandida watanzwe n’u Rwanda, wakoze ibikorwa bidasanzwe byazanye impinduka zikomeye mu muryango, bituma ugira imikorere ihamye kandi ukora ku nzego zose.”

Mu bikorwa by’ingenzi Mushikiwabo yakoze harimo guteza imbere ururimi rw’Igifaransa mu bihugu binyuranye. Binyuze muri gahunda yiswe “La Francophonie avec Elle” yatangijwe mu 2020 yafashije abagore bo mu bihugu birenga 21 kuzamuka mu bukungu, n’izindi nka D-CLIC zifasha urubyiruko kubona ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Muri Mutarama 2026, ni bwo u Rwanda rwatangaje ko ruzatanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, agahatanira manda ya gatatu. Yatangiye kuyobora uyu muryango mu 2019.

Mu bindi baganiriyeho harimo umubano usanzwe ari mwiza hagati y’ibihugu byombi n’umutekano mu karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa