DOGE, urwego rwashyizweho na Perezida Trump rugahabwa inshingano zo kugabanya amafaranga akoreshwa mu nzego za Leta rwarasenyutse, mu gihe haburaga amezi umunani ngo manda yarwo irangire.
DOGE yatangijwe muri Mutarama 2025, ihabwa Umunyemari Elon Musk wari inshuti na Trump ngo ayiyobore. Yari yitezweho kugabanya amafaranga atagira ingano Leta ishyira mu bikorwa bitandukanye no kugabanya abakozi batari ngombwa.
Trump yayigaragazaga nk’igikoresho kizafasha kurwanya icyangiza umutungo wa leta, naho Musk akayimenyekanisha mu buryo bwihariye ubwo yerekaga imbaga imashini yo gukata ibiti, avuga ko ariyo azakoresha mu guca imikorere idahwitse binyuze muri DOGE.
Mu gihe habura amezi umunani ngo DOGE irangize manda yayo, Umuyobozi w’Ikigo cya Leta ya Amerika gishinzwe abakozi, Scott Kupor, yabwiye Reuters ko DOGE “itakibaho,” agaragaza ko itakiri urwego rufite imiyoborere ihurijwe hamwe, kuko ibikorwa byayo byinshi byahawe ikigo ayobora.
Nubwo Trump yasinye iteka rihamya ko DOGE izakomeza kugeza muri Nyakanga 2026, ibimenyetso by’uko uru rwego ruri kurangira byatangiye kugaragara kuva mu mpeshyi ishize ubwo Elon Musk yavaga ku buyobozi bwayo.
Irangira ry’uru rwego kandi rigaragarira mu mbwirwaruhame z’abayobozi ba Amerika.
Urugero kuri ubu iyo Trump avuga kuri DOGE, ayivuga mu mpitagihe. Ni mu gihe umuyobozi wayo w’agateganyo, Amy Gleason, yibanda cyane ku zindi nshingano afite zo kuba umujyanama mu bijyanye na serivisi z’ubuzima no gucunga abakozi.
Ikindi kigaragaza ko DOGE yasenyutse ni uko abakozi bayo bamaze gushyirwa mu zindi nzego za Leta. Joe Gebbia, ubu ayobora National Design Studio yashyiriweho kuvugurura no kunoza imiterere y’imbuga za leta.
Zachary Terrell yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ubuzima (HHS), mu gihe Rachel Riley ayobora Ibiro bishinzwe ubushakashatsi mu Ngabo za Amerika zirwanira mu mazi. Jeremy Lewin we ashinzwe igenamigambi ry’ubufasha bw’amahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Nubwo bimeze bityo, Umuvugizi wa White House, Liz Huston, yavuze ko Trump akomeje intego yo kugabanya imikoreshereze mibi y’umutungo wa leta.
DOGE ni urwego rwagize imbaraga Trump na Elon Musk bagikorana bya hafi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *