skol
fortebet

Dogiteri watse ruswa umurwayi yahanishijwe igihano gikomeye

Yanditswe: Monday 04, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Dr Sibomana Alphonse wahamwe n’icyaha cyo kwaka ruswa umurwayi yahanwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’imyaka itanu.

Sponsored Ad

Umwanzuro w’urukiko wasomwe ku wa Kane tariki 30 Kamena, 2022 uvuga ko Dr Sibomana Alphonse Marie, ufite urubanza nomero RP/ECON 00010/2022/TGI/NYGE, Urukiko Rwemeje ko uyu muganga ahamwa n’icyaha.

Ubushinjacyaha burega Dr SIBOMANA Alphonse Marie icyaha cyo kwaka no kwakira indonke ingana n`ibihumbi mirongo itanu (50.000Frw) ndetse mu kwiherera k’Urukiko rwasanze icyaha kimuhama.

Nyuma yo kumuhamya icyaha Urukiko rwemeje ko Dr SIBOMANA Alphonse Marie ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ukwezi kumwe muri gereza, kandi akishyura mu isanduku ya Leta igihano cy’ihazabu ingana n’’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000Frw).

Urukiko rwategetse ko Dr SIBOMANA Alphonse Marie anyagwa burundu amafaranga
ibihumbi mirongo itanu (50.000Frw) yari yatse akanakira nk’indonke, agasubizwa uwayatswe witwa MIGWANGURO.

Migwanguro yatswe ayo mafaranga ngo abone kuvurwa, abwirwa ko ngo nabyanga yagumana rendez-vous ya kure yo mu Bitaro bya Leta.

Dr SIBOMANA Alphonse Marie yaburanishwaga adafunze, afite igihe cyo kujuririra iki cyemezo.

Uyu muganga w’imyaka 49 yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku wa 7 Mutarama 2022, nyuma dosiye ye iza gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Icyo gihe Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke umurwayi kugira ngo akunde amuvurire mu bitaro by’igenga biherereye Kicukiro.
Dr Sibomana asanzwe ari umuganga wihariye ubaga, akanavura indwara zijyanye n’uruhago mu Bitaro bitandukanye byo Mujyi wa Kigali.

Ubu yahamwe n’icyaha cyo kwaka ruswa umurwayi yagombaga kubaga.

Inkuru ya IGIHE yakozwe mu iburanisha rya mbere, ivuga ko Ubushinjacyaha bwavuze ko mu Ukwakira 2021, Dr Sibomana yakiriye umurwayi wamugannye avuye mu Bitaro bya Kabgayi.

Dr Sibomana yaramusuzumye, amubwira ko uburwayi bwe bukomeye akeneye kubagwa ariko amubwira ko azajya kumubagira mu bindi bitaro akoreramo biherereye ku Kicukiro.

Ngo Dr Sibomana yasobanuriye uwo murwayi ko agomba kwishyura nibura miliyoni 1 Frw kugira ngo akunde abagwe.

Ubushinjacyaha bwasobanuriye Urukiko ko Dr Sibomana yabwiye umurwayi ko muri ibyo Bitaro bya Leta azabona gahunda [Rendez-Vous] y’igihe kirekire kuko hari imirimo yo kubaka ‘Salles d’Opérations’, yatumye gahunda zo kubaga abarwayi byihutirwa iba ihagaze.

Umurwayi wivurizaga kuri mituweli yabanje kumubwira ko bimugoye kubona ayo mafaranga, amwingingira kumuha ‘rendez-vous’ yo kubagirwa mu bitaro bya Leta ariko ntiyayibona.

Uwo murwayi amaze kumva uburwayi bumurembeje yashatse aho akura miliyoni 1 Frw, maze yongera guhamagara Dr Sibomana amumenyesha ko noneho ya mafaranga yayabonye.

Ku wa 2 Mutarama 2022, ni bwo Dr Sibomana yaje kuvugana n’uwo murwayi amusaba kumwoherereza ibihumbi 50 Frw kuri telefone ye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ayo mafaranga Dr Sibomana yayitaga ‘Ubunani’, amaze kuyamusaba umurwayi yamubajije niba ayo amwatse arenga kuri ya miliyoni 1 Frw. Ayo mafaranga umurwayi yaje kuyohereza ku munsi wakurikiyeho ndetse amumenyesha ko ayamwoherereje.

Dr Sibomana yaburanye ahakana kwaka indonke. Dr Sibomana yabwiye Urukiko ko umurwayi yakiriye ari we wamuhamagaye ngo amwohereje Ubunani kuko bari basanzwe ari inshuti, aza kumuhamagara amubaza ko yabubonye, yamwohereje na we amusubiza ko atareba kuri telefoni kuko yari atwaye imodoka.

Source:Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa