Doha: Ibiganiro byari bitegerejwe hagati ya AFC/M23 na Leta ya Kinshasa byasubitswe
Yanditswe: Wednesday 09, Apr 2025

Ibiganiro by’amahoro hagati ya Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba za M23 byari biteganijwe kuri uyu wa Gatatu i Doha byasubitswe, nk’uko amakuru aturuka mu mpande zombi agera kuri Reuters avuga.
Amakuru yaturutse ku ruhande rwa leta n’urwa AFC/M23 muri iki cyumweru agera ku Biro Ntaramakuru by’Abongereza, avuga ko ibiganiro byari biteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, itariki 9 Mata 2025, mu murwa mukuru wa Qatar bitakibaye, kandi nta tariki y’igihe bizabera yatangajwe.
Impande zombi mu ntangiriro z’uku kwezi zagiranye inama yafatwa nk’ibiganiro bya mbere bitaziguye hagati yazo kuva abarwanyi ba M23 bigarurira imijyi ibiri minini yo mu burasirazuba bwa Congo.
Iyi nkuru ivuga ko hataramenyekana impamvu inama yasubitswe. Impande zombi zavuze ko zari zitarabona ubutumire kugera ku wa Mbere. Umwe mu bayobozi ba Congo we yagize ati: “Ni ikibazo gusa cy’imitegurire.”
Mu kwezi gushize, mu buryo butunguranye Qatar yahuje Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aho abayobozi bombi basabye ko imirwano ihagarara.
Umuryango w’Abibumbye n’uburengerazuba bavuga ko u Rwanda rwahaye intwaro n’ingabo M23, ariko Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ibyo birego ahubwo ikomeza gushinja Guverinoma ya Kinshasa gukorana n’umutwe urwanya ubutegetsi wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *