Donald Trump yahishuye ko atiteguye kuganira na Iran ku guhagarika intambara
Yanditswe: Sunday 15, Mar 2026
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahishuye ko Iran yiteguye ibiganiro bigamije guhagarika intambara ariko we atiteguye kugirana nayo amasezerano.
Aganira na NBC News kuri telefone, Perezida Donald Trump yasobanuye ko ari gukorana n’ibindi bihugu ku mugambi wo gushaka uko umuhora wa Hormuz ucungirwa umutekano.
Umuhora wa Hormuz ni wo wifashishwa mu gutwara ibikomoka kuri peteroli biva mu Burasirazuba bwo hagati ariko kuva intambara yatangira, Iran yiyemeje ko ubwato itifuza ko buwunyuramo izajya iburasa. Ibyo byakomeje gutuma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga bitumbagira.
Iran kandi iherutse gutangaza ko nta mugambi wo gufungura umuhora wa Hormuz ahubwo ko yifuza ko ibikomoka kuri peteroli bitumbagira kurushaho.
Perezida Trump yavuze ko yatunguwe n’uko Iran yahisemo gutera ibindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati nko gusubiza ku bitero Amerika yari iyigabyeho, kandi ko ibitero byagabwe ku kirwa cya Kharg byayirimbuye.
Ati “Dushobora kongera kuyirasaho izindi nshuro nke twishimisha.”
Ikirwa cya Kharg ni ho hari icyambu kinini cyoherezwaho peteroli, gifatwa nk’inkingi ikomeye y’ubukungu bwa Iran.
Perezida wa Amerika yavuze ko ibikorwa bya gisirikare byo ku kirwa cya Kharg byagisenye burundu, ariko ko bahisemo kutibasira ibikorwa byacyo bya peteroli.
Trump ariko yaburiye ko ashobora kongera gusuzuma icyemezo cyo kutibasira ibikorwa bya peteroli biri kuri icyo kirwa, mu gihe Iran cyangwa abandi bagira icyo bakora cyabangamira urujya n’uruza rw’amato anyura mu muhora wa Hormuz, umwe mu mihora y’ingenzi ku Isi.
Yasobanuye ko atiteguye kugirana ibiganiro na Iran bigamije kurangiza intambara muri icyo gihugu, nubwo avuga ko yo yiteguye ibiganiro.
Ati “Iran ishaka ibiganiro ariko njyewe ntabwo mbishaka kubera ko ibyo basaba ntabwo ari byiza.”
Yirinze kuvuga ibikwiye kugenderwaho mu guhagarika intambara n’ibisabwa impande zombi.
Amakuru agaragaza ko abasirikare 13 ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze kugwa muri iyo ntambara mu gihe Iran yabuze abantu benshi barimo n’abari abayobozi bakuru muri icyo gihugu.
Perezida Donald Trump kandi avuga ko bamaze kwangiza misile na drones bya Iran.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *