skol
fortebet

Donald Trump yasubiye muri White House, yizeza Amerika nshya

Yanditswe: Tuesday 21, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Donald Trump yarahiriye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Perezida wa 47 w’iki gihugu, nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yegukanye umwaka ushize atsinze Kamala Harris wari uhagarariye Ishyaka ry’Aba-Democrates.

Sponsored Ad

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere, i Washington, D.C.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Donald Trump, yavuze ko “imyaka y’ibyiza n’ibitangaza itangiye ubu.”

Ati “Igihugu cyacu kizongera gutera imbere ndetse cyubahwe hirya no hino ku Isi, tuzaba icyitegererezo cy’ibihugu ku Isi, ariko ntituzemera ko abantu bakomeza kutwungukiramo, buri munsi umwe mu izaranga ubuyobozi bwa Trump, nzashyira Amerika imbere. Ubutavogerwa bwacu buzongera kubaho, ituze ryacu rizagarurwa, ukuboko k’ubutabera kuzongera gukora biboneye, ubugizi bwa nabi bukoresha intwaro bizarangira.”

“Icyo tuzashyira imbere ni ukubaka igihugu gifite ishema, giteye imbere kandi kirimo ubwisanzure. Vuba Amerika izarushaho kuba igihangange, inyembaraga ndetse irusheho kuba umwihariko kurusha uko byigeze bibaho mu mateka.”

Yongeyeho ati "Ku Banyamerika bose, umunsi w’itariki ya 20 Mutarama, 2025, ni Umunsi wo kwibohora."

Aya matora ya Perezida azibukwa nk’amatora akomeye kandi yagize ingaruka nziza mu mateka y’igihugu cyacu. Nk’uko itsinzi yacu yabyerekanye, igihugu cyose kiri gushyigikira imigambi yacu, abakuru n’abato, abagabo n’abagore, bose baradushyigikiye.

Yashimiye Abanyamerika b’abirabura, abizeza ko uko bamushyigikiye atazabyibagirwa, kandi azashyira imbere kumva ibibazo byabo.

Ati "Ku Birabura n’Aba-Latino, ndashaka kubashimira ku rukundo n’icyizere mwangiriye, twaciye agahigo kandi ntabwo nzabyibagirwa. Numvise amajwi yanyu mu gihe cyo kwiyamamaza, kandi ndifuza gukorana namwe."

"Uyu ni umunsi wa Martin Luther King, mu kumuha icyubahiro, tuzakorera hamwe mu guhindura inzozi ze, impamo."

Yavuze ko azarwanya ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge muri Amerika, ati "Nzashyiraho ibihe bidasanzwe ku mupaka wacu wo mu majyepfo. Abinjira mu gihugu cyacu mu buryo butemewe, bagomba guhagarikwa kandi tuzatangiza gahunda yo gusubiza miliyoni z’abanyabyaha aho baturutse. Nzohereza Ingabo mu majyepfo, mu gukumira abinjira mu gihugu cyacu mu buryo butemewe n’amategeko."

Yavuze kandi ko azashyira imbaraga mu kugabanya ibiciro. Ati "Nzasaba Leta yanjye gushyira imbaraga zose mu kurwanya izamuka ry’ibiciro no kugabanya ibiciro ku masoko. Izamuka ry’ibiciro ryatewe n’ubwiyongere bw’ibyo Leta ikoresha ndetse n’izamuka ry’ibiciro by’ingufu."

Yashimangiye ko Amerika izacukura peteroli ifite munsi y’ubutaka bwayo, ikoherezwa hirya no hino ku Isi. Ati "Tuzaba igihugu gikize nanone."

Yasezeranyije ko "Tuzongera gukorera imodoka nyinshi muri Amerika ku kigero kitigeze kibaho."

Yongeyeho ati "Aho gusoresha cyane abaturage bacu mu gukiza ibindi bihugu, tuzongera imisoro ku bindi bihugu, mu gukiza abaturage bacu."

Trump yavuze ko azaca gahunda zishyigikira kwihinduza igitsina, avuga ko "Kuva uyu munsi, ibitsina bizwi na Leta ya Amerika ni bibiri, abagabo n’abagore."

Yashimangiye ko abasirikare birukanwe muri uwo mwuga kubera kwanga kwikingiza Covid-19, bazagaruka mu nshingano zabo. Uyu mugabo kandi yashimangiye azaca intambara, ati "Umurage wanjye ndifuza ko uzaba uwo kunga abafitanye amakimbirane, nishimiye kubabwira ko umunsi umwe mbere y’uko ninjira muri izi nshingano, abashimuswe muri Israel bari gusubira mu miryango yabo."

Trump yavuze ko Amerika izisubiza umwanya wayo ikwiriye nk’igihugu cyubashywe kurusha ibindi ku Isi. Yongeyeho ko azahindura amazina Golf of Mexico, ikaba Golf of America.

Uyu mugabo yongeye kuvuga ku ubunigo bwa Panama buzisubizwa na Amerika, nyuma y’uko Trump ashinje Panama gusoresha amafaranga menshi ku bwato bwa Amerika burimo n’ubwato bw’intambara bukorera mu nyanja.

Yashimangiye ko bitewe n’iyo myitwarire, Amerika izisubiza ubunigo bwa Panama.

Uyu Mukuru w’Igihugu yanavuze ko Amerika izarushaho gushyira imbaraga mu bushakashatsi bwo kugeza ku mubumbe wa Mars, ingingo yashimishije Elon Musk wari mu batumiwe, akagaragara afite igitwenge ku isura ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa