skol

Donald Trump yategetse Israel kureka kurasa kuri Iran

Yanditswe: Tuesday 24, Jun 2025

featured-image

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yarakariye Israel kuko yanze kumwumvira, igakomeza kugaba ibitero by’indege muri Iran.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Kamena 2025, Trump yatangarije ku rubuga Truth Social ko agahenge katangiye hagati ya Israel na Iran, asaba ibi bihugu kutongera gushotorana.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mbere yo kwerekeza mu nama ya NATO mu Buholandi, uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ibi bihugu byanze kumwumvira, byongera guhangana, nyamara ngo ntibizi ingaruka mbi z’ibyo birimo.

Yagaragaje ko Israel by’umwihariko, buri uko yumvikanye na Amerika ko ihagarika imirwano, ibirengaho, ikongera ikarasa ibisasu byinshi.

Ati “Israel, buri uko twumvikane, bajugunya ibisasu, amahitamo ntigeze mbona. Ntabwo nishimiye Israel. Murabizi, iyo mvuze nti ‘Ntacyo, ubu mufite amasaha 12’, ntimukwiye kugenda mu isaha ya mbere, mushyira hasi byose mufite. Rero simbishimiye. Kandi sinishimiye Iran.”

Mu bundi butumwa Trump yashyize kuri Truth Social kuri gicamunsi, yasabye Israel kutongera kurasa Iran, ayimenyesha ko nibikora, iraba ikoze ikosa rikomeye.

Ati “Israel, nturase ibyo bisasu. Nubikora, uraba wishe amasezerano bikomeye. Cyura abapilote bawe ubu!”, arongera ati “Israel ntabwo itera Iran. Indege zose zirahindukira, zitahe […]Nta muntu ukomereka, agahenge katangiye!”

Israel isobanura ko ibitero byatangiye tariki ya 13 Kamena 2025, bigamije kuburizamo umugambi wa Iran wo gukora intwaro kirimbuzi, bityo ko yabigambye mu rwego rwo kubungabunga umutekano wayo.

Perezida Trump uherutse gutegeka ko ingabo za Amerika zigaba igitero ku bigo bitatu bya Iran bitunganyirizwamo ingufu za nucléaire, yatangaje ko iki gihugu kitazasana ibi bikorwaremezo.

Perezida Donald Trump yabwiye abanyamakuru ko Israel yanze kumwumvira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa