skol
fortebet

Donald Trump yatoreye Nicholas "Nick" Checker kuba Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 22, Jul 2026

Donald Trump yatoreye Nicholas "Nick" Checker kuba Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyikirije Sena izina rya Nicholas "Nick" Checker ngo ryemezwe nk’uzahagararira Amerika mu Rwanda ku mwanya wa Ambasaderi.

Ibi byatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Amerika ku wa 21 Nyakanga 2026, mu itangazo ryagaragaje urutonde rw’abantu batorewe imyanya itandukanye muri Guverinoma, bose bakaba bagomba kubanza kwemezwa na Sena mbere yo gutangira inshingano.

Nicholas Checker ni umudipolomate ufite ubunararibonye mu bibazo bya Afurika ndetse n’umutekano mpuzamahanga. Mu gihe yaba amaze kwemezwa na Sena, azaba ashinzwe guhagararira inyungu za Amerika mu Rwanda no gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Mbere yo kugenwa kuri uyu mwanya, Checker yari afite inshingano muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, aho yari ashinzwe ibikorwa bijyanye n’ubufatanye n’ibihugu bya Afurika. Kuva ku wa 1 Kamena kugeza ku wa 18 Nyakanga 2026, yanabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa birebana na Afurika muri iyo minisiteri.

Mbere y’izo nshingano, yabaye Umuyobozi Wungirije w’Inama Nkuru y’Umutekano wa Amerika (National Security Council), ndetse imyaka irenga icumi yakoreye Urwego rw’Ubutasi rwa Amerika (CIA), aho yakurikiranaga ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati no mu Karere k’Ihembe rya Afurika.

Checker azwi kandi kubera amagambo yavuze mu gihe cyo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 2026. Nyuma yo gusura inzibutso za Nyamata na Ntarama, yavuze ko ibyo yabonye byamusigiye isomo rikomeye ku ngaruka za Jenoside.

Yashimangiye ko ubutabera ku barokotse no gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside ari ingenzi kugira ngo amateka nk’ayo atazongera kwisubiramo, anavuga ko Amerika izakomeza gufatanya n’u Rwanda muri urwo rugendo.

Mu gihe yaramuka yemejwe na Sena, Checker azasimbura Eric Kneedler, warangije inshingano ze mu Rwanda muri Mutarama 2026. Mu mezi yakurikiyeho, Ambasade ya Amerika i Kigali yakomeje kuyoborwa by’agateganyo na Chargé d’Affaires John Armiger, ategereje ko haboneka Ambasaderi mushya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa