Donald Trump akomeje kuvugisha abantu nyuma yo kuvuga ko ashobora kuba ahuze ntiyitabire ubukwe bw’umuhungu we buteganyijwe kubera i Bahamas mu mpera z’iki Cyumweru.
Donald Trump Jr azashyingiranwa na Bettina Anderson. Trump yavuze ko ari ibirori bito bizabera mu muhezo. Anderson na Trump Jr batangiye gukundana mu 2024, bahana impeta yo kubana mu mpera za 2025.
Trump yavuze ko ubu atari igihe cyiza kuri we cyo kuba yakwitabira ubukwe, avuga ko ahuze cyane bitewe n’intambara ihanganishije igihugu cye, Israel na Iran hamwe n’ibindi bintu.
Ati “Ndi mu bintu byinshi. Murabizi, iki ntabwo ari igihe cyiza kuri njye. Mfite ikintu cyitwa Iran n’ibindi byinshi.”
Amagambo ye yatumye abantu bamwibasira ku mbuga nkoranyambaga, bamwe batangira kuvuga ko ari umubyeyi gito.
Hari uwagize ati “Ibaze kumva so abwira igihugu cyose ko atazi niba ubukwe bwawe butazahurirana na gahunda ze. Uyu muntu abona umwanya wo gukina golf ariko kwitabira ubukwe bw’umwana we bisaba kubitekerezaho neza.”
Abandi bavuze ko kuva intambara ya Iran yatangira, Trump amaze kujya gukina golf inshuro 14. Bavuze ko hari andi masaha menshi yamaze mu bintu bidatika ariko ubu yaburiye umwanya umwana we w’imfura ngo atahe ubukwe bwe.
Hari abandi bavuze ko ari ishyano kugira umubyeyi nka Trump.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *