skol
fortebet

Dore ibyavuye mubujurire bw’ urubanza rwa Twagirayezu

Yanditswe: Wednesday 31, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu, Urukiko rw’Ubujurire rwa Kigali rwatangaje ko Wenceslas Twagirayezu wari wagizwe umwere ahamwa n’ibyaha bya jenoside rumukatira imyaka 20 y’igifungo.

Sponsored Ad

Twagirayezu w’imyaka 56, yari yagizwe umwere muri Mutarama uyu mwaka ku byaha yaregwaga, mu mwanzuro w’urubanza rwamaze imyaka rucibwa n’Urukiko Rukuru.

Uyu munsi ku rukiko hagaragaye abahagarariye igihugu cya Denamark cyohereje Twagirayezu mu Rwanda ngo aburanishwe ku byaha ashinjwa nk’uko bitangazwa na BBC.

Uyu wari umwalimu mu gihe cya jenoside, yaburanye ahakana ibyaha bya jenoside bavugaga ko yakoreye ku Gisenyi, we akavuga ko atari mu Rwanda ahubwo yari mu cyahoze ari Zaïre (DR Congo ubu) igihe jenoside yabaga.

Ubwo rwamugiraga umwere mu kwezi kwa mbere, Urukiko rukuru rwari rwavuze ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwagaragaje bivuguruza ibyo Twagirayezu yatanze yemeza ko mu ntangiriro za jenoside atari mu Rwanda.

Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko Urukiko Rukuru rwakoze ikosa mu isesengura ry’imvugo z’abatangabuhamya bashinja Twagirayezu, n’ikosa mu kwemeza ko ubushinjacyaha butashoboye kwemeza ko Twagirayezu yari mu Rwanda mu gihe cya jenoside.

Uru rukiko ruvuga ko ibihamya bigaragaza ko Twagirayezu asaba ubuhungiro muri Denamark yabwiye inzego zaho ko yari mu Rwanda mu gihe cya jenoside. Bityo ko ubu atavuga ko yari muri Zaïre.

Uru rukiko kandi rwavuze ko kujya hanze y’igihugu bigaragazwa n’impapuro zemewe zitangwa n’ubutegetsi nk’igihamya ntakuka ko umuntu yasohotse mu gihugu, kandi ko izo mpampuro ntazo agaragaza.

Umucamanza yatangaje ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bufite ishingiro, maze avuga ko Twagirayezu ahamwa n’ibyaha bya jenoside nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu, amukatira gufungwa imyaka 20.

Nyuma y’uyu mwanzuro, Me Félicien Gashema, umwe mu bunganira Twagirayezu, yabwiye abanyamakuru ati: “Ibi birenze imyumvire yacu, ubu ntacyo twatangaza”.

Abashinzwe kubahiriza amategeko bahise batangira ibikorwa byo gusubiza Twagirayezu muri gereza, nyuma y’amezi arindwi adafunzwe kuva mu kwezi kwa mbere yagirwa umwere.

Twagirayezu, ntiyagize icyo avuga ku mwanzuro wamufatiwe, gusa yagaragaje gutungurwa n’akababaro mu maso, mu gihe mu gitondo yinjiye mu rukiko afite imbaraga kandi aseka ubwo yaramukanyaga n’abo mu muryango we, barimo nyina.

Twagirayezu yoherejwe na Denamrk aho yafatiwe, ngo akurikiranwe n’inkiko z’u Rwanda ku byaha by’ubwicanyi yashinjwaga gukora muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ahantu harindwi hatandukanye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, harimo ahahoze Kaminuza ya Mudende, kuri Kiliziya Gatorika ya Busasamana, ahitwaga Komine Rouge n’ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa