Dosiye y’abayobozi 14 b’i Nyabihu bakekwaho kunyereza umutungo yagejejwe mu bushinjacyaha
Yanditswe: Sunday 26, Oct 2025
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangeje ko rwashyikirije Urwego rw’Ubushinjacyaha (NPPA), dosiye y’abayobozi 14 b’Akarere ka Nyabihu bakekwaho kunyereza umutungo.
Abakekwa barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, David Mugiraneza, Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza, umukozi ushinzwe gutanga uburenganzira bwo kubaka n’abandi bakozi bo muri ayo mashami.
Barimo kandi Perezida wa IBUKA muri aka karere n’abandi bayobozi bo muri uyu muryango na ba gitifu bo mu mirenge irindwi yagombaga kubakwamo inzu 17 z’abarokotse jenoside.
Aba bayobozi n’abandi bakozi bikorera bakurikiranyweho gukoresha nabi amafaranga yagenewe kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mirenge irindwi y’aka karere.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye The New Times ko “Dosiye zohererejwe ubushinjacyaha”
Aba bakozi batangiye gukorwaho iperereza nyuma y’aho bimenyekanye ko hubatswe inzu 15 muri 17 zateganyijwe, na zimwe ntizubakwe uko bikwiye.
Nko mu Kagari ka Mutaho mu Murenge wa Rambura, byagaragaye ko hari inzu ebyiri zitarangiye neza, kuko hari ibikoresho bitahageze, nyamara abakoraga iyo mirimo bemeza ko byose byakozwe neza.
Ku wa 7 Ukwakira Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yemeje ko aba bantu bose bafunzwe, asobanura ko bakurikiranyweho ibyakozwe nabi muri gahunda yo kubaka izi nzu.
Yagize ati “Amakuru yo gufatwa kwabo twayamenye mu gitondo nubwo baraye bafashwe. Barimo kubazwa inshingano ku nzu 17 z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi zagombaga kubakwa mu mirenge irindwi, bikekwa ko hari ibyazikozweho nabi.”
Icyo gihe kandi RIB yavuze ko “inshuro nyinshi aba bakekwa bagiye bashyira umukono ku nyandiko zemeza ko bakiriye ibikoresho by’ububwatsi nyamara bitatanzwe, mu gihe ibindi bikoresho byakiriwe bitujuje ubuziranenge.”
Icyaha cyo kunyereza umutungo giteganywa n’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, rigena ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kiva ku myaka irindwi kugeza ku icumi hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *