skol
fortebet

Dr. Besigye yasabye kurekurwa nyuma y’uko Gen Muhoozi avuze ko agomba kwicwa

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Wednesday 10, Jun 2026

Dr. Besigye yasabye kurekurwa nyuma y'uko Gen Muhoozi avuze ko agomba kwicwa

Sponsored Ad

skol

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Dr. Kizza Besigye, hamwe na Hajji Obeid Lutale bafunganywe basabye Urukiko Rukuru rwa Uganda guhagarika urubanza baregwamo ibyaha bitandukanye bitewe n’ibirimo amagambo ya Gen. Muhoozi Kainerugaba wavuze ko Dr. Besigye agomba kwicwa.

Bashinjwa ibyaba birimo umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni buvuga ko bufite ibimenyetso birimo amajwi, amashusho, ubutumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga, amakuru y’ingendo bakoraga n’ibindi.

Ubu busabe bwashyikirijwe Urwego rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha, aho Besigye na Lutale bavuga ko uburenganzira bwabo bwahungabanyijwe kuva bafatirwa i Nairobi muri Kenya mu Ugushyingo 2024 kugeza ubu.

Aba bagabo bavuga ko bashimuswe n’abasirikare ba Uganda bari muri Kenya, bakajyanwa muri Uganda bitanyuze mu nzira zemewe n’amategeko zo kohereza umuntu ukurikiranyweho ibyaha mu kindi gihugu.

Ibyo byiyongeraho ko bagejejwe muri Uganda bafungiwe mu kigo cya gisirikare cya Makindye batemerewe guhura n’abunganizi babo, abagize imiryango yabo cyangwa abaganga.

Ikinyamakuru The Independent cyatangaje ko ikindi bavuga bashingiyeho gikomeye ari amagambo yatangajwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Ubu busabe buvuga ko ayo magambo yatesheje agaciro ihame ry’uko umuntu afatwa nk’umwere igihe cyose urukiko rutaramuhamya icyaha.

Ni amagambo Gen. Muhoozi yagiye ashyirwa kuri X mu bihe bitandukanye yabasira abo bagabo by’umwihariko Dr. Besigye.

Ubutumwa bumwe muri ubu bwamaze gusibwa kuri X ni ubwo yatangaje ku itariki 8 Mutarama 2026 bwagiraga buti “Tuzanyonga Besigye ku munsi w’Intwari. Uwo ni wo munsi mwiza kuri we wo gupfa.”

Gen. Muhoozi ku itariki 10 Mata 2026 na bwo yarongeye ati “Ndatekereza ko twanyonga Besigye mu kwezi gutaha. Nitutamwica tuzamurasa. Uwo uzaba ari umunsi mwiza kuri Uganda.”

Abunganira Besigye bavuga ko ayo magambo agaragaza kubanza kumuhamya icyaha, gutera ubwoba no kugerageza kugira uruhare mu mikorere y’urukiko kandi urubanza rutararangira.

Bagaragaza ko ayo magambo ya Gen. Muhoozi agaragaza iterabwoba kuri Dr. Besigye, ihohoterwa mu mitekerereze, kumuhamya icyaha mbere no kubangamira ubwigenge n’ubutabera.

Besigye na Lutale basaba urukiko gutesha agaciro ibyo bakurikiranwaho byose no gutegeka ko barekurwa nta yandi mananiza.

Urukiko Rukuru rwa Uganda ntirurafata umwanzuro kuri ubu busabe, mu gihe urubanza rwo rukomeje gutegurwa ngo rutangire kuburanishwa mu mizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa