skol

Dr. Bizimana yakebuye urubyiruko rukerensa kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe: Friday 27, Mar 2026

featured-image

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizumana Jean Damascene yibukije urubyiruko ko rudakwiye kwiyumvisha ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitarureba, ashimangira ko ari inshingano ya buri wese.

Yagize ati: “Njya mbibona uretse no kuba bigaragarira mu myitwarire hari n’ababyandika ugasanga ku mbuga nkoranyambaga baravuga ngo iyo Jenoside mutuzanamo. Ngo irareba mwebwe abakuru ni muduhe amahoro, twibereye mu Rwanda rwiza nimujyane ibyo byanyu. Ehh! Ibyo ni bibi. N’Abanyarwanda baravuga ngo umuryango utibuka urazima, amateka uyigiramo ibyiza byayaranze ukabikurikiza ibibi na byo ukabimenya ukirinda kubikurikira.”

Dr. Bizimana yakomeje agaragaza umumaro wo Kwibuka no kuzirikana ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe. Ati: “Kimwe mu byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitumarira ni ukongera guha agaciro abo bantu barimo abana, barimo n’urubyiruko nkawe, bishwe nabi bazizwa gusa ko ari abatutsi bikozwe na Leta. Abo dufite inshingano ya kimuntu yo kubibuka no kubazirikana n’uwavutse nyuma, n’abazavuka, iyo ni inshingano ihoraho itagomba kwibagirana kuko Kwibuka ni inshingano ya buri wese.”

Abajijwe uko abona urubyiruko ruhagaze mu kwisanga no gutegura gahunda zo Kwibuka ndetse no kuvuguruza abagoreka amateka y’u Rwanda, Dr Bizumana yavuze ko bahagaze neza bakwiye gukomereza aho. Ati: “Urubyiruko murimo neza cyane, muri gahunda yo kwitegura Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu mbona mugaragaza isura nziza y’Igihugu no kuvuguruza abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rugamba murwana ku mbuga nkoranyambaga.”

Dr. Bizimana akomeza avuga ko ntawagakwiye guceceka abona u Rwanda n’abayobozi barwo bibasirwa kandi n’uwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, afite ibyo kuvuga kuko ibyiza biba mu gihugu cye abizi.

Yabwiye urubyiruko kandi ko bakwiye kubungabunga amahirwe bafite yo kuba bafite abayobozi bakunda abaturage kandi bashobora kumarana na bo umugoroba baganira kuko bo nk’abakuru batayigeze kubera abategetsi babakangaga byaba ngombwa bakanabakubita.

Yibukije urubyiruko ko rukwiye kumva ko kumenya amateka y’u Rwanda ari inshingano bidasabye ko bayabigisha ahubwo bakwiye kuyashaka, aho ari ho hose bagahorana inyota yo kuyacukumbura bibanda ku kwimakaza ukuri.

Urubyiruko na rwo rwagaragaje ubushake bwo kurushaho kunga ubumwe no gushyigikirana by’umwihariko mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 32.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa