Ikigo cy’Afurika cyo kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC) cyasabye inkunga yihutirwa ya miliyoni 18 z’amadolari y’Amerika igamije gufasha igeragezwa ry’imiti ya Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.
Ayo agera kuri miliyari 26 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda.
Iki kigo cyaburiye ko gutinda kubona iyo nkunga bishobora kubangamira imbaraga zo gukumira ikwirakwira ry’icyo kiza.
Africa CDC isabye iyi nkunga mu gihe amageragezwa y’imiti ku barwayi ateganyijwe gutangira muri iki cyumweru i Bunia, umurwa mukuru w’intara ya Ituri, ahagaragaye abarwayi ba mbere banduye Ebola yo muri ubu bwoko bwa Ebola.
Kugeza ubu nta muti cyangwa urukiko byemejwe biriho bya Ebola Bundibugyo.
Umukuru wa Africa CDC, Dr Jean Kaseya, yavuze ko ubu muri rusange icyo kigo gifite inkunga yo mu bikorwa by’ubushakashatsi ku nkingo ariko ko inkunga ijyanye n’imiti ikiri nkeya.
Yagize ati: “Dufite ubumenyi bwa siyansi. Ubu dukeneye inkunga yo kubukoresha. Igeragezwa ry’imiti ku barwayi rigomba gutangira muri iki cyumweru, kandi buri munsi wo gutinda uhitana ubuzima twari gushobora kurokora.”
Africa CDC yahamagariye za leta, amabanki y’iterambere, imiryango y’abagiraneza ndetse n’abandi bafatanyabikorwa gutanga byihuse nibura miliyoni 16 z’amadolari mu minsi iri imbere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *