Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwashimangiye ko umuganga Dr. Eugène Rwamucyo ahamwa ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 27.
Ibi byaha ni na byo urugereko rubanza rw’uru rukiko rwari rwarahamije Dr. Rwamucyo, n’igifungo ni cyo yari yarakatiwe tariki ya 30 Ukwakira 2024.
Mu 2024, Dr. Rwamucyo yunganirwaga n’abanyamategeko babiri; Me Françoise Marthe na Philippe Meilhac ariko nyuma yo gutsindwa ntiyongeye gukorana na bo. Mu rubanza rw’ubujurire, yitabaje abanyamategeko barindwi, yizeye ko bazamufasha kugera ku ntsinzi.
Aba banyamategeko barimo Me Fellous Daniel, Constant Raphaël, Cohen Salome, Siari Michèle na Harelimana Jean Baptiste na Me Alexandre Sztulman.
Uyu muganga wayoboye ikigo cy’iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda cyari gishinzwe ubuvuzi rusange (CUSP) ni umwe mu bahanga bitabiriye inama ya Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe yabereye muri iyi kaminuza.
Iyi nama yabaye tariki ya 14 Gicurasi 1994 yashishikarijwemo abahanga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi Dr. Rwamucyo ashinjwa kuvugiramo ijambo rishyigikira ubwicanyi.
Dr. Rwamucyo yayoboye ibikorwa byo gushyingura Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye bya Butare, hifashishijwe ibikoresho birimo imashini ikora umuhanda izwi nka ‘caterpillar’.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yagize uruhare mu gushyingura Abatutsi barenga ibihumbi 214 mu bice bitandukanye bya Butare, kandi ko yabikoze agamije guhisha ibimenyetso bya Jenoside.
Dr. Rwamucyo we yabwiye urukiko ko atigeze ahisha imibiri y’Abatutsi, kuko ngo ntibyari gushoboka guhisha ubwicanyi bwamaze ibyumweru byinshi bugaragarira bose.
Nyuma y’umwanzuro w’urukiko wasomwe mu gicuku cyo kuri uyu wa 18 Nyakanga 2026, abunganiye abaregera indishyi muri uru rubanza banyuzwe.
Me Alice Zarka yagize ati “Iyi ni inkuru nziza cyane ku baregera indishyi bo mu Rwanda bari bamaze imyaka 32 bategereje iyi myanzuro, ubu batangira urugendo rushya rw’ubwiyunge.”
Umukobwa wa Dr. Rwamucyo yatangaje ko atari yiteze ko se atsindwa urubanza rw’ubujurire, ndetse ko ababaye cyane.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Dr. Rwamucyo gukatirwa igifungo cy’imyaka 30. We yari yasabye kugirwa umwere, agafungurwa.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *