Dr. Jane Goodall wahariye ubuzima bwe kurengera inguge yitabye Imana
Yanditswe: Thursday 02, Oct 2025
Umwongerezakazi Dr. Jane Goodall wari warahariye ubuzima bwe kubungabunga inguge nini muri Tanzania no mu bindi bihugu, yitabye Imana ku myaka 91 y’amavuko.
Ikigo yashinze, JGI (Jane Goodall Institute) ku wa 1 Ukwakira 2025 cyatangaje ko yapfiriye muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azize uburwayi.
Mu 1960 ni bwo Dr. Jane yatangiye ubutumwa bwo kubungabunga ubuzima bw’inguge, ubwo yasuraga Pariki ya Gombe muri Tanzania muri gahunda y’ubushakashatsi kuri chimpanzee.
Icyo gihe Dr. Jane yafashe icyemezo cyo gutura muri Tanzania kugira ngo abe hafi y’inguge zo muri Gombe. Ibikorwa bye byari bijya gusa n’ibya Dian Fossey ‘Nyiramacibiri’ wari warahariye ubuzima bwe kubungabunga ingagi zo mu birunga.
Nyuma yo kuganira n’urubyiruko rwo muri Tanzania rwari rufite inyota yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, mu 1991 Dr. Jane yashinze umuryango ‘Roots & Shoots’ kugira ngo ubabere umuyoboro banyuzamo ubutumwa bwabo.
Kugeza ubu, Roots & Shoots ifite amashami mu bihugu hafi 100 birimo u Rwanda. Abanyamuryango bayo babarirwa mu 1000 bakora ubukangurambaga bushishikariza abatuye Isi kwita ku nyamaswa zitagira kirengera, gufasha abatagira aho baba no gutera ibiti.
Muri Nyakanga 2013, Dr. Jane yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aganira n’abayobozi bo mu nzego birimo urw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB), abakora muri za Pariki, abanyeshuri biga ibijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’imiryango mpuzamahanga.
Muri urwo ruzinduko, Dr. Jane yasuye Pariki ya Nyungwe, asezeranya Abanyarwanda ko azagaruka, agakomeza kwifatanya na bo mu bikorwa byo guteza imbere no kubungabunga ubuzima bw’inguge.
Yagize ati "Nishimiye kuza mu Rwanda kandi nzagaruka. Tuzakomeza gufatanya mu guteza imbere no kubungabunga ubuzima bw’inguge."
Clare Akamanzi wayoboraga RDB, icyo gihe yasobanuye ko JDI ya Dr. Jane isanzwe yifatanya n’u Rwanda muri gahunda yo kumenyereza inguge muri Pariki ya Nyungwe binyuze mu mushinga ‘Nyungwe Nziza’ watangiye mu 2010.
Urupfu rwa Dr. Jane rwashenguye benshi bazi uburyo yitangiye inguge nka Barack Obama wayoboye Amerika, ababungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’Umuryango w’Abibumbye.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *