Dr Lawrence Muganga wahoze atanzweho nk’uzaba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano Imbere mu gihugu muri Uganda, ariko ntabyemererwe n’Inteko Ishinga Amategeko, yafashe icyemezo cyo kujyana abanyamakuru i Seeta mu karere ka Mukono aho ababyeyi be bashyinguye, agamije kugaragaza inkomoko ye.
Ibi byakurikiye impaka zavutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, aho bamwe mu bayigize bagaragaje impungenge ku bwenegihugu bwe. Nubwo Muganga yemeza ko yari afite ubwenegihugu bwa Uganda n’ubwa Canada gusa, hari abamushinje kuba anafite ubw’u Rwanda.
Mu kwisobanura, Muganga yavuze ko nta sano afitanye n’ubwenegihugu bw’u Rwanda, ahubwo ko ari umwe mu Banyarwanda baba muri Uganda, nk’ubwoko. Yashimangiye ko yavukiye muri aka gace ka Seeta, aho anavuga ko ari ho azashyingurwa igihe azaba yitabye Imana.
Yavuze kandi ko yatangiye inzira zo kureka ubwenegihugu bwa Canada kugira ngo akureho impaka zose zari zimaze iminsi zimuvugwaho. Nubwo bimeze bityo, Inteko Ishinga Amategeko yatangaje ko ikibazo cye kigomba kubanza gusuzumwa neza n’inzego zibishinzwe mbere yo gufata icyemezo cya nyuma.
Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ku wa 5 Kamena 2026 agaragaza Muganga ari kumwe n’itsinda ry’abantu barimo n’umunyemari Frank Gashumba, bari ku mva z’abo mu muryango we.
Gashumba, wari wamuherekeje, yumvikanye asobanura ko bari muri Uganda rwose, atari mu Rwanda, ashimangira ko Muganga ari Umunya-Uganda ukomoka mu Banyarwanda bo muri icyo gihugu.
Ibi bibaye mu gihe ku wa 26 Gicurasi 2026, Perezida Yoweri Museveni yari amaze gutangaza urutonde rw’abayobozi bashya 82 bagomba kujya muri guverinoma, aho izina rya Muganga ryateje impaka ndende mu Banya-Uganda.
Gashumba yanavuze ko Muganga yamaze kwandikira Ambasade ya Canada asaba ubufasha mu gukuraho ubwenegihugu bwe bw’icyo gihugu, anemeza ko atigeze agira ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *