skol

Dr. Munyemana n’umutangabuhamya we ntibahuriza ku mpamvu yo gufungira Abatutsi mu biro bya Leta

Yanditswe: Tuesday 30, Sep 2025

featured-image

Umutangabuhamya wiyambajwe na Dr. Munyemana Sosthène kugira ngo amushinjure, yagaragaje ko gufungirana Abatutsi mu biro bya Leta nta kindi byari bigamije uretse kubashyira mu maboko y’abicanyi, abigereranya ko kubakatira urwo gupfa.

Dr. Munyemana wamenyekanye muri Perefegitura ya Butare nk’umuganga mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari kuburana ubujujurire mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa kuva tariki ya 16 Nzeri 2025.

Mu Ukuboza 2023, urugereko rubanza rw’iremezo rw’uru rukiko rwari rwarakatiye Dr. Munyemana igifungo cy’imyaka 24 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ubwinjiracyaha muri ibi byaha.

Mu gihe cy’iperereza no mu rubanza rwabaye mu 2023, bamwe mu batangabuhamya babwiye urukiko ko Dr. Munyemana wataziriwe izina rya "Umubazi wa Tumba" ari we wari ufite urufunguzo rwa Segiteri ya Tumba, kandi ko yafungiragamo Abatutsi kugira ngo bicwe. We yisobanuye ko yabahishagamo kugira ngo baticwa kandi ko abishwe atari we wabafunguriye.

Abatangabuhamya basobanuye ko abari bafungiwe mu biro bya Segiteri ya Tumba mbere yo gupfa babanje kwicwa urubozo kuko bimwe amazi, imiti n’ibyo kurya, bajugunywa mu byobo bitandukanye birimo icyabaga iruhande rw’ibiro bya Segiteri.

Ku wa 29 Nzeri 2025, urukiko rwumvise ubuhamya bw’abarimo umuhanga mu by’iyobokamana, wiyambajwe na Dr. Munyemana kugira ngo amushinjure. Uyu mutangabuhamya yasobanuye ko yarokoye Abatutsi benshi muri Butare kuko yari afite igitinyiro yakeshaga umuvandimwe we wari ufite ipeti rya Colonel.

Uyu mutangabuhamya yasobanuye ko yahishe abana mu kigo cy’imfubyi cyafunguwe mbere ya Jenoside, Perezida w’iburanisha amubaza niba we yarashoboraga gufungirana Abatutsi mu biro bya Leta mu rwego rwo kubatabara, asobanura ko ibyo atari kubikora kuko byari bimeze nko kubicisha.

Yagize ati “Kubashyira mu nyubako ya Leta byari kuba uburyo bwo kubakatira urwo gupfa kubera ko buri wese yari kubahumurirwa.”

Ku butumire yahawe n’abanyamategeko ba Dr. Munyemana kugira ngo amushinjure nk’umutangabuhamya umuzi, yasobanuriye urukiko ko yamumenyeye gusa mu nkuru yasomye kuva mu 1994 kandi we yari atuye muri Segiteri Ngoma, atigeze atura i Tumba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Undi mutangabuhamya washinjuye Dr. Munyemana afungiwe mu Igororero rya Rwamagana. Nk’uwakoreye ujurira, yabajijwe niba uyu muganga ari we koko wari ufite urufunguzo rw’ibiro bya Segiteri Tumba, arabihakana, asobanura ko Bwanakeye François wari Konseye ari we wari urufite.

Uyu mutangabuhamya yagize ati “Ntitwari kujya gushaka urufunguzo kwa Munyemana kuko ntiyari kumwe natwe, yari kure yacu. Ntabwo yari abirimo. Ntiyari afite urufunguzo. Ntitwari kumuha ubwo bubasha. Urufunguzo rwagombaga kuba rufitwe na Konseye cyangwa undi muyobozi.”

Perezida w’iburanisha yabajije uyu mutangabuhamya ati “Ese iyo Munyemana akubwira ko yari afite urufunguzo kugira ngo arinde abari bafungiwe mu biro?”, amusubiza ati “Iyo aba afite urufunguzo, yari kuba afite uruhare muri byose byahabereye, ibyabaye ku bantu, ku Batutsi bari bafungiwe mu biro bya segiteri. Hari imirambo.”

Biteganyijwe ko urubanza rwa Dr. Munyemana ruzarangira tariki ya 24 Ukwakira 2025. Icyo yifuza ni uguhanagurwaho ibyaha yahamijwe, agakurirwaho igihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa