Dr. Ndugulile,Umunya Tanzaniya uherutse gutorerwa kuyobora OMS muri Afurika yapfuye
Yanditswe: Wednesday 27, Nov 2024

Dr Faustine Engelbert Ndugulile, Umunya-Tanzania wari uherutse gutorerwa kuyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima muri Afurika, yapfuye kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2024.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Dr Tulia Ackson, yasobanuye ko Dr Ndugulile yapfiriye mu Buhinde, aho yari yaragiye kwivuza, avuga ko andi makuru aza kuyatangaza nyuma.
Tariki ya 27 Kanama 2024 ni bwo Dr. Ndugulile yatorewe kuyobora ishami rya OMS muri Afurika. Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cyaryo i Brazaville muri Repubulika ya Congo.
Uyu mwanya yari awuhataniye n’abakandida batatu barimo Umunyarwanda Dr. Mihigo Richard, Dr. Sambo Boureima Sambo wa Niger na Dr. Ibrahima Socé Fall wa Sénégal.
Byari biteganyijwe ko mbere y’uko Dr. Ndugulile atangira manda y’imyaka itanu, yari kubanza kwemezwa n’abagize inama y’ubutegetsi ya OMS muri Gashyantare 2025, bazateranira mu Busuwisi.
Ni inshingano yagombaga gusimburamo Dr. Matshidiso Moeti wo muri Botswana, uyobora ishami rya OMS muri Afurika kuva muri Gashyantare 2015.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *