Kuva tariki ya 9 Kamena kugeza ku ya 16 Nyakanga 2026, Dr. Rwamucyo Eugène wabaye umuganga ukomeye i Butare azaba aburana ubujurire mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa, nyuma y’imyaka hafi ibiri ahamijwe ibyaha bya Jenoside.
Dr. Rwamucyo afite imyaka 67 y’amavuko. Yabaye Umuyobozi w’ikigo cy’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda cyari gishinzwe ubuvuzi (CUSP), i Butare kugeza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu byo ashinjwa harimo kwitabira inama zafatiwemo ibyemezo byo kwica Abatutsi i Butare, kuyobora ibikorwa byo gushyingura imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside no gutegeka ko abakomeretse bicwa buhorobuhoro, abandi bagashyingurwa bakiri bazima hifashishijwe ibikoresho birimo imashini zikora imihanda (caterpillar).
Tariki ya 2 Nzeri 2009, Urukiko Gacaca rw’i Ngoma mu Karere ka Huye rwamuhamije icyaha cyo gushinga imitwe y’abicanyi yashyize mu bikorwa Jenoside, gutanga ibikoresho byo kwicisha Abatutsi no gushimuta abagore n’abakobwa b’Abatutsi hagamijwe kubafata ku ngufu, rumukatira igifungo cya burundu adahari.
Ubwo ingabo za RPA Inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr. Rwamucyo yahungiye mu Bufaransa, bigera aho ahabwa akazi nk’umuganga mu bitaro bya Sambre-Avesnois de Maubeuge ariko byamwirukanye burundu mu 2010 ubwo byamenyaga ko ashakishwa.
Nyuma yo kwirukanwa n’ibitaro, yimukiye mu Bubiligi. Muri Gicurasi 2010, yafatiwe mu Karere ka Sannois mu Bufaransa ubwo yari yagiye gushyingura Barayagwiza Jean Bosco wabaye umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Leta ya Habyarimana Juvénal.
Nyuma y’imyaka 14 abacamanza bafashe icyemezo cyo kutamwohereza kuburanishirizwa mu Rwanda, mu Ukwakira 2024 yaburanishijwe n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris, ashinjwa ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Umutangabuhamya yabwiye urukiko ko ubwo we n’abandi Batutsi benshi bari kuri bariyeri y’imbere y’urugo rwa Pauline Nyiramasuhuko wabaye Minisitiri w’Imibereho y’Imiryango, yumvise Dr. Rwamucyo asaba Interahamwe ko zigomba kwica.
Yagize ati "Yabwiye umuyobozi wo kuri bariyeri ko batagomba kwitwara nk’abana, kandi ko nibiba ngombwa ‘bagira Abatutsi uburiri bwabo’."
Tariki ya 30 Ukwakira 2024, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije Dr. Rwamucyo icyaha cya Jenoside, kuba mu mugambi wo gukora Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 27.
Dr. Rwamucyo yarajuriye, yitabaza abanyamategeko barindwi
Dr. Rwamucyo ntiyanyuzwe n’imikirize y’urubanza kuko yasabaga kugirwa umwere, ni na ho yashingiye afata icyemezo cyo kujurira. Ubushinjacyaha na bwo ntibwanyuzwe kuko bwasabaga ko akatirwa igifungo cy’imyaka 30.
Mbere y’uko urubanza rw’ubujurire rutangira, hazabanza igikorwa cyo kuvugurura urutonde rw’inyangamugayo zizakurikirana urubanza. Inyangamugayo abantu b’ingenzi bakurikira uko ababuranyi baburana, bakumva ubuhamya, bakazafasha abacamanza gusesengura urubanza no kuruca.
Byitezwe ko mu rubanza rw’ubujurire rwa Dr. Rwamucyo hazumvwa abatangabuhamya 69 barimo 25 bazakoresha ikoranabuhanga rya video-conference. Abo barimo abo ku ruhande ruregera indishyi, abo ku ruhande rw’uregwa ndetse n’inzobere.
Kuri iyi nshuro, Dr. Rwamucyo ntazongera kunganirwa na Me Philippe Meilhac cyangwa Me Françoise Marthe, kuko amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru, avuga ko yatandukanye na bo nyuma yo gutsindwa urubanza ruheruka.
Mu rubanza rw’ubujurire, Dr. Rwamucyo azunganirwa n’abanyamategeko barindwi barimo Me Fellous Daniel, Constant Raphaël, Cohen Salome, Dookhy Parvez, De Block Jean-Christophe, Siari Michèle na Harelimana Jean Baptiste. Me Alexandre Sztulman yari ku rutonde ariko bivugwa ko atakimwunganiye.
Mu rubanza ruheruka, Dr. Rwamucyo n’abanyamategeko bamwunganiye icyo gihe, Me Meilhac na Marthe, babwiye urukiko ko nta ruhare yagize mu byaha yahamijwe.
Dr. Rwamucyo yemeye ko koko yatanze amabwiriza yo gushyira mu byobo imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya jenoside, gusa ngo yabikoze mu rwego rwo gukumira ingaruka yari kugira ku bidukikije. Yahakanye gusaba ko abazima bashyirwa muri ibi byobo.
Gutoranya abanyamategeko benshi bigaragaza uburyo Dr. Rwamucyo yashyize imbaraga nyinshi mu gutegura ubujurire, kugira ngo bazamufashe kwemeza abacamanza n’inyangamugayo ko akwiye kugirwa umwere.


Ibitekerezo
ndifuzako ahamwe nicyaha yakatirwa burundu murakoz dukunda amakuru mutugezaho