skol
fortebet

Dr Nsanzimana wayoboraga RBC yagizwe Umuyobozi wa CHUB

Yanditswe: Friday 04, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Dr Sabin Nsanzimana agizwe Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), guhera ku itariki 03 Gashyantare 2022.

Sponsored Ad

Kuri ubu Dr Nsanzimana yamaze guhabwa inshingano nshya zo kuba Umuyobozi Mukuru wa CHUB. Ibaruwa imumenyesha imirimo mishya yahawe yayishyikirijwe ku wa 3 Gashyantare 2022.

Uyu mwanya Dr Nsanzimana ahawe ugenerwa umushahara wa 2 094 795 Frw hataravamo umusoro. Amafaranga uwurimo afata mu ntoki ni 1 578 000 Frw ariko hatabariwemo ay’ibintu bitandukanye yemererwa n’amategeko.

Dr Nsanzimana Sabin yaherukaga kugaragara mu ruhame ku wa 3 Gashyantare 2022, ubwo yitabiraga umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ye na Prof Claude Mambo Muvunyi wamusimbuye ku buyobozi bwa RBC.

Muri Nyakanga 2019 ni bwo Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBC asimbuye Dr Condo Jeannine.

Dr. Nsanzimana afite ubunararibonye mu bijyanye na Porogaramu zo kurwanya Sida, gukora igenamigambi muri iyo ngeri n’ubushakashatsi ku bufasha bukwiriye guhabwa abantu babana n’iyi virusi.

Afite Masters Degree mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse afite n’Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi muri iyo ngeri.

Yabaye umwarimu wungirije muri Kaminuza y’Ubuvuzi rusange, UGHE, ndetse yigishije no muri Kaminuza y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa