skol
fortebet

DRC: Hifashishijwe ibisasu biremereye mu mirwano ikomeye hagati ya M23 na FARDC

Yanditswe: Saturday 20, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urugamba rukomeye rw’ibisasu biremereye rukomeje gufata indi ntera aho M23 na FARDC bihanganiye kuva mu gitondo cyo kuwa gatanu.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Congo bivuga ko abagenzi bagenda n’amaguru, imodoka zitwara abagenzi n’imizigo ndetse na za motto bidashobora gucya muri uwo muhanda kubera ko imiryano yakajije umurego.

Ibi bisasu ngo biri kuraswa na M23 biturutse ku birindiro byayo biherereye ku musozi wa Shwema na Mukarange mu gihe ingabo za FARDC zifite ibirindiro mu gace ka Bukengeri kegereye umuhanda wa Rangira nazo ziri gusubiza zirasa ibindi bisasu, byatumye uyu muhanda kugeza ubu utakiri nyabagendwa.

Aya makuru akomeza avuga ko ubu impande zombi M23 na FARDC ziri kurasanira mu ntera ndende aho buri ruhande ruri mu birindiro byarwo.

imirwano Hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura kuwa 17 kanama 2022 ubwo ingabo za FARDC zateraga ibirindiro bya M23 biherereye mu gace ka Bweza gurupoma ya Tanda ariko abaryanyi ba M23 babasha kukisubiza nyuma.

ubu imirwano hagati ya M23 na FARDC irakomeje mu duce dutandukanye tugize teritwari ya Rushuru ndetse ikaba imaze gutuma abarenga 1000 batuye mu gace ka Rangira na Rwankuba muri gurupoma ya Jomba Teritware ya Rutshuru bata ingo zabo bahunga berekeza mu gace ka Matebe abandi bahunga berekeza i Kiwanja.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa