skol
fortebet

DRC: Minisitiri Mutamba yatangiye gukurikiranwa n’ubushinjacyaha

Yanditswe: Wednesday 04, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’ubutabera wa Congo, Constant Mutamba, ku wa kabiri tariki ya 3 Kamena 2025, yitabye ubushinjacyaha burimo kumukoraho iperereza ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa leta wari ugenewe kubaka gereza.

Sponsored Ad

Ku biro by’umushinjacyaha hagaragaye umubare mwinshi w’abashyigiye Mutamba, bamwe basaba ko yarekurwa.

Yitabye ubutabera aherekejwe n’abunganizi mu mategeko.

Mutamba yari yaravuze ko atazigera yitaba uyu mushinjacyaha avuga ko na we ubwe [umushinjacyaha] hari ibyaha akekwaho.

Mutamba ubu arakekwaho kunyereza miliyoni nyinshi z’amadorari ya Amerika yari agenewe kubaka gereza ya Kisangani mu ntara ya Tshopo mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa DR Congo.

Mutamba yagiye ahakana ibi birego akekwaho.

Mutamba akekwaho kunyereza kuri miliyoni 39$ zari zigenewe kubaka gereza nshya ya Kisangani, ashinjwa gutegeka kwishyura amafaranga y’ibanze angana na miliyoni 19$ muri iryo soko ryo kubaka gereza mbere y’uko ryemezwa n’urwego rubishinzwe.

Mu cyumweru gishize Inteko Ishingamategeko ya DR Congo yatoye ku bwiganze ko Minisitiri Mutamba akurikiranwa n’ubushinjacyaha kuri ibi byaha akekwaho.

Ni nyuma y’uko Mutamba yari yavuze ko atazigera yitaba Umushinjacyaha wari wamutumije ngo atangire iperereza kuri we.

Ubwo yari asohotse mu biro by’umushinjacyaha ku wa kabiri, Constant Mutamba yahisemo kutagira icyo abwira abanyamakuru, nk’uko ibiro ntaramakuru bya Congo, ACP bibivuga.

IVOMO: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa