Dukumire icyo ari cyose cyatuma umwana ava mu muryango we – MIGEPROF
Yanditswe: Friday 30, May 2025

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, yasabye Abanyarwanda gukumira icyo ari cyo cyose gishobora gutuma umwana ava mu muryango yerekana ko ahubwo umwana agomba kurererwa mu muryango.
Byagarutsweho na Minisitiri Consolée Uwimana kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi, mu birori byo kwizihiza umunsi wahariwe Malayika Murinzi wizihirijwe mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Wite ku mwana wese nk’uwawe.’ MIGEPROF ishishikariza buri wese kugira indangagaciro zafasha umwana kubona amahirwe yo kuba mu muryango.
Minisitiri Uwimana yashimiye ba Malayika Murinzi barangije kwakira abana mu miryango yabo bakaba babitaho uko bikwiye.
Abagaragaje ubushake bari ku rutonde rw’abategereje kwakira abana babikeneye, na bo bashimirwa urukundo mugaragariza Umuryango Nyarwanda.
Ababyeyi basabwe kugaragariza abana urukundo kandi bagakumira icyo ari cyo cyose gituma umwana ava mu muryango.
Minisitiri Uwimana yagize ati: “Mu muryango niho buri wese akura urukundo n’uburere bimufasha kuzavamo umuntu w’ingirakamaro ku muryango we no ku Gihugu muri rusange. Dukumire icyo ari cyose cyatuma umwana ava mu muryango we.”
Ku munsi wa Malayika Murinzi, hashimirwa ababyeyi b’impuhwe bakora ibikorwa by’indashyikirwa byo kurera no kubera ababyeyi abana batabyaye.
Akomeza agira ati: “Nta igihembo cyangwa uburyo bukwiye dufite bwashimira akamaro gakomeye mufitiye Igihugu cyacu. Gusa mujye muhora mwumva ko tubashimira, kandi mu byo mukora, ntabwo muri mwenyine turabashyigikiye.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yasabye Abanyarwanda gukomeza kwirinda imigirire mibi mu miryango; amakimbirane, ubusinzi, ndetse n’ibindi bikorwa bibi bigira ingaruka mbi ku mwana wakuriye muri uwo muryango harimo kugwingira, guta ishuri bakajya mu buzererezi no mu biyobyabwenge.
Hari byinshi bimaze gukorwa mu guharanira ko umwana w’Umunyarwanda akura neza; mu gihagararo, mu bwenge no mu marangamutima, hagamijwe gutanga umurongo mwiza ku mikurire y’umwana, kurengera uburenganzira bwe no kumugenera ejo hazaza heza.
Minisitiri Uwimana yavuze ko gahunda ya Malayika Murinzi ari igikorwa kigaragaza ubudahwema mu gushakira abana b’u Rwanda ubuzima bwiza, uburezi bufite ireme, n’uburere buboneye, byose bikajyana n’icyerekezo cy’u Rwanda 2050.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta, yavuze ko uyu munsi wa Malayika Murinzi ari umwanya mwiza wo kongera kwiyemeza ko nta mwana ukwiye kubura umuryango umurera kuko ngo buri mwana akwiye kugira umuryango umwitaho kandi umukunda.
Yagize ati: “Binyuze muri gahunda ya Tubarere Mu Muryango (TMM), twashoboye gusubiza mu burere bukwiye abana babaga mu bigo. Kuva icyo gihe nta mwana wabuze umurera, ibyo byose ni igisobanuro cy’ubwitange bwa Malayika Murinzi.”
Ba Malayika Murinzi ni ababyeyi barangwa n’impuhwe n’urukundo, bakira abana batagize amahirwe yo kurerwa n’imiryango yabo bwite, bakabitaho nk’abana babo, nta gihembo cyangwa inyungu bategereje. Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ba Malayika Murinzi barenga 4 000.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *