Icyorezo cya Ebola gikomeje guteza impungenge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho imibare iheruka igaragaza ko abantu 3,605 bamaze kwandura, mu gihe 1,587 bamaze guhitanwa na cyo kugeza ku wa 30 Nyakanga 2026.
Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima ya RDC igaragaza ko iki cyorezo kigikomeje kwibasira intara za Ituri, Kivu y’Amajyaruguru, Haut-Uélé na Tshopo, mu gihe muri Kivu y’Amajyepfo hatakigaragara abarwayi bashya.
Kugeza ubu, abantu 748 baracyari kwitabwaho mu bigo nderabuzima cyangwa bari mu kato kugira ngo batanduza abandi, naho 651 bamaze gukira nyuma yo guhabwa ubuvuzi.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko iki cyorezo cyatewe n’ubwoko bwa virusi ya Ebola buzwi nka Bundibugyo, ubwoko butarabonera urukingo cyangwa umuti wihariye. Leta ya RDC yatangaje ku mugaragaro ko iki cyorezo cyageze mu gihugu ku wa 15 Gicurasi 2026.
Nk’uko Africa CDC ibitangaza, ubu bwandu bushyirwa ku mwanya wa kabiri mu byorezo bya Ebola byagize ingaruka zikomeye kurusha ibindi, nyuma y’icyabaye muri Afurika y’Iburengerazuba hagati ya 2014 na 2016, cyahitanye abarenga ibihumbi 11.
Nubwo inzego z’ubuzima zikomeje ibikorwa byo gukurikirana abanduye, gushakisha abo bahuye na bo no gukangurira abaturage kwirinda, haracyari imbogamizi zikomeye zirimo umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC ndetse n’igabanuka ry’inkunga zituruka ku bafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara, abashinzwe ubuzima bakomeje ibikorwa byo gusura abaturage mu ngo, gutanga ubutumwa bw’ubukangurambaga no gukoresha amaradiyo kugira ngo abantu barusheho kubahiriza ingamba zo kwirinda.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) na ryo ryagaragaje impungenge ko umubare w’abanduye ushobora kuba urenze cyane uwamaze gutangazwa, kuko hari uduce tutagerwamo n’abashinzwe ubutabazi bitewe n’ibibazo by’umutekano n’ibura ry’ibikoresho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *