skol
fortebet

Ebola yakomye mu nkokora ibiganiro bya Amerika na Congo

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Thursday 16, Jul 2026

Ebola yakomye mu nkokora ibiganiro bya Amerika na Congo

Sponsored Ad

skol

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasubitse ibiganiro by’ubufatanye mu bucukuzi, ubucuruzi no gutunganya amabuye y’agaciro kubera icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo gikomeje gukaza umurego.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) rigaragaza ko Ebola iri gukwirakwira ku muvuduko udasanzwe, cyane cyane mu Ntara ya Ituri. Ahandi yageze ni muri Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Tshopo na Haut-Uélé.

Minisiteri y’Ubuzima y’Ubuzima muri RDC igaragaza ko kugeza ku wa 13 Nyakanga 2026, byemejwe ko abantu 2011 ari bo bari bamaze kwandura iki cyorezo, barimo 754 bamaze gupfa na 366 bakize.

Amerika yagaragaje ko ihangayikishijwe n’uburyo iki cyorezo gikomeje gukwirakwira, isaba Abanyamerika kutajyayo ku mpamvu izo ari zo zose. Yamenyesheje abazabirengaho ko bazajya babanza kumara iminsi 21 y’akato mu bindi bihugu mbere yo gusubira i Washington.

Mu Ukuboza 2025, Amerika na RDC byagiranye amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Byari byarumvikanye ko bizakomeza ibiganiro biganisha ku kuyashyira mu bikorwa, nk’ibisuzuma ibirimbe birimo amabuye nka cobalt na coltan ndetse na ba rwiyemezamirimo n’abashoramari bazakoreramo.

Ibi biganiro byagombaga kujya bibera i Kinshasa n’i Washington ariko kubera iki cyorezo, byaragoranye kuko uva muri RDC asabwa kujya mu kato k’iminsi 21 mbere yo gukomereza i Washington. Uretse n’ibyo, Abanyamerika bafite impungenge ko bashobora kwandura.

Umudipolomate yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko iki cyorezo kiri gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano kuko hari ibiganiro byagombaga kuba byamaze gusubikwa.

Yasobanuye ko muri Kamena 2026, hari ibiganiro byagombaga kubera i Washington byari bigamije kurebera hamwe sosiyete z’Abanyamerika zishaka kugira uruhare muri uyu mushinga.

Abashoramari b’Abanyamerika ndetse n’abayobozi bo muri Amerika banzuye ko ibiganiro byakwimurirwa by’agateganyo i Paris mu Bufaransa n’i Bruxelles mu Bubiligi, icyakoze amakuru ahari ahamya ko ibyagombaga kuba muri Nyakanga byasubitswe kubera ko hari abafatanyabikorwa b’ingenzi batashoboye kujyayo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko icyo Amerika ishyize imbere kurusha ibindi ari ubuzima n’umutekano w’Abanyamerika, ica amarenga ko idashobora kubashyira mu byago byo kwandura iki cyorezo bitewe n’amabuye y’agaciro yo muri RDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa