skol
fortebet

Ebola yatumye Uganda ifunga umupaka uyihuza na Congo

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Thursday 28, May 2026

Ebola yatumye Uganda ifunga umupaka uyihuza na Congo

Sponsored Ad

skol

Bitewe n’ubukana bw’icyorezo cya Ebola, igihugu cya Uganda cyafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo, ingendo zinyura ku mupaka ugihuza n’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kugabanya ibyago by’ubwiyongere bwa Ebola bushobora guturuka muri iki gihugu.

Ni icyemezo cyafashwe ku mugoroba wa tariki 27 Gicurasi 2026, aho inzego zishinzwe ubuzima mu gihugu cya Uganda zatangaje ko zafashe icyo cyemezo nyuma y’icyo bise “ibyago byinshi” by’ubwandu bwa Ebola bushobora kunyura ku mupaka ibihugu byombi bisangiye kubera ubwiyongere bwinshi bw’iki cyorezo buri muri Congo.

Bikimara gutangazwa ifungwa ry’uyu mupaka ryahise ritangira kubahirizwa.

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda Jenerali (Gen) Muhoozi Kainerugaba, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa X ko ingabo zahawe amabwiriza yo gufunga uyu mupaka kugeza hatanzwe andi mabwiriza.

Gen Muhoozi yavuze ko umuntu uzagerageza kurenga kuri aya mabwiriza, azaba ashyize ubuzima bwe mu kaga.

Ariko n’ubwo umupaka wafunzwe hari bicye by’ingenzi cyane batangaje ko bizakomeza kwemererwa kwambuka umupaka mu buryo bwitondewe cyane. barimo nk’amatsinda y’abahanganye na Ebola, abakora ibikorwa by’ubutabazi, ibiribwa n’abashoferi batwara imizigo, hamwe n’abashinzwe umutekano.

Uganda ivuga ko abantu bose bazemerwa kwinjira bazategekwa kubanza gupimwa Ebola, bakuzuza inyandiko zigaragaza aho bazaba baherereye ndetse bakemera gukurikiza uburyo bwo kubagenzura mu bice byagenwe byo kwinjiriramo.

Nta cyo leta ya DRC yahise itangaza ku mugaragaro ku ifungwa ry’uyu mupaka ihana na Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa