Edda Mukabagwiza ayoboye indorerezi za EAC zizakurikirana amatora yo muri Uganda
Yanditswe: Wednesday 14, Jan 2026
Umunyamategeko w’Umunyarwandakazi, Edda Mukabagwiza, ayoboye indorerezi z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zagiye gukurikira amatora y’Umukuru w’Igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda, ateganyijwe ku wa 15 Mutarama 2026.
Ku wa 13 Mutarama 2026, EAC yohereje muri Uganda indorerezi 61 zaturutse mu bihugu byose biyigize. Iyi misiyo irimo abagize Inteko y’uyu muryango, abaturutse muri komisiyo z’amatora, muri Minisiteri z’ububanyi n’amahanga, Komisiyo z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, abahagarariye sosiyete sivile n’abo mu bunyamabanga bukuru bw’uyu muryango.
EAC yagaragaje ko Mukabagwiza yagizwe umuyobozi w’izi ndorerezi kubera uburararibonye afite muri byinshi birimo dipolomasi n’ibibera mu karere, cyane ko yabaye Visi Perezida w’Inteko y’u Rwanda, aba Minisitiri w’Ubutabera, Ambasaderi mu bihugu bitandukanye ndetse n’umwunganizi mu by’amategeko.
Mukabagwiza yatangaje ko we na bagenzi be bagiye muri Uganda gukurikira amatora mu bwigenge kandi mu buryo butabogamye, mu bushishozi kugira ngo bazatange raporo y’ukuri igaragaza uko azaba yagenze.
Ati "Ntituri hano kugira ngo twivange mu nzira y’amatora, twemeze ibyavuye mu bikorwa bya politiki cyangwa ngo dutangaze umusaruro w’amatora. Inshingano yacu ni ugukurikira mu bushishozi, gukusanya neza amakuru no gutanga raporo itabogamye.”
Indorerezi za EAC zizakorera mu bice bitandukanye bya Uganda, zikorane n’abo muri Komisiyo ishinzwe amatora, imitwe ya politiki, abakandida, sosiyete sivile, itangazamakuru, inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa.
Biteganyijwe izi ndorerezi zizatangaza raporo y’agateganyo ku migendekere y’amatora ya Uganda, nyuma zishyikirize raporo ya nyuma inama y’abaminisitiri ya EAC, Leta ya Uganda n’abandi bafatanyabikorwa. Mu bizaba bikubiyemo harimo inama z’ibyakongerwamo imbaraga n’ibyakosorwa kugira ngo amatora y’ubutaha azagende neza.
Indorerezi 61 zaturutse mu bihugu bitandatu bigize EAC ni zo zizakurikira amatora ya Uganda
Indorerezi za EAC zagiye muri Uganda ku wa 13 Mutarama


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *