Eddy Kenzo uri mu bahanzi bakunzwe muri Uganda yashimangiye ko benshi mu barwanya Perezida w’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni barimo na Robert Kyagulanyi wamenyekanye mu muziki nka Bobi Wine, ari indashima kuko birengagiza byinshi yabagejejeho.
Ibi Eddy Kenzo usanzwe ari n’Umujyanama wa Perezida Museveni mu bijyanye n’ubuhanzi, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Patro Uganda.
Yavuze ko Perezida Museveni yagiye afasha abantu benshi ariko bakamwihinduka. Ngo hari abo yafashije ku giti cyabo, n’ababashije kugera ku iterambere kubera imiyoborere ye myiza.
Eddy Kenzo yavuze ko Bobi Wine ari mu barwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni uyu munsi, nyamara ari mu bantu bageze ku iterambere kubera imiyoborere ye.
Ati “Perezida Museveni yafashije abantu benshi, ariko bakamwihinduka, ndetse na Kyagulanyi, uyoboye abatavuga rumwe n’ubutegetsi hano muri Uganda afite ubutaka mu gace ka Busabala bungana na hegitari enye, kandi hegitari 0,4 igura miliyoni 800 z’Amashilingi. Urugo rwe ruri i Magere ruri kuri hegitari zirenga ebyiri kandi hegitari 0,4 ifite agaciro k’amashilingi miliyoni 600.”
Yakomeje avuga ko “afite ubwato mu Kiyaga cya Victoria, afite abana kandi yabashije kubaha uburezi kugera muri kaminuza, ariko ntabwo yishimiye Guverinoma, ntabwo ari bishya kuba abantu baba ingayi.”
Robert Kyagulanyi Eddy Kenzo yagarutseho ni umwe mu bakomeye batavuga rumwe na Perezida Museveni. Mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 15 Mutarama 2026, bombi barahatanye, birangira Museveni atsinze, gusa kugeza n’uyu munsi Kyagulanyi ntaremera ko yatsinzwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *