skol

Ellen DeGeneres yahishuye ko yahunze Trump kubera ko aryamana n’abo bahuje igitsina

Yanditswe: Monday 21, Jul 2025

featured-image

Ellen DeGeneres wamamaye mu biganiro kuri televiziyo, yashimangiye ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ari we watumye we n’umukunzi we Portia de Rossi, bimukira mu Bwongereza; ariko anemeza ko kuryamana n’uwo muhuje igitsina ukorera ibikorwa byawe mu ruganda rwa Hollywood bikiri ikibazo.

Ellen DeGeneres w’imyaka 67 na Portia de Rossi bahunze mu Ugushyingo 2024 nyuma yo gutorwa kwa Perezida Trump, kubera ko babana bahuje igitsina, kandi atajya imbizi n’abantu bari muri iki cyiciro.

Ellen wari umaze igihe kinini atagaragara mu ruhame kuva yakwimukira mu Bwongereza, yabigarutseho ubwo yari ari ahitwa Cheltenham. Avuga ko ‘ameze neza cyane’ mu Bwongereza.

Ati “Ni byiza cyane! Ntabwo twari dusanzwe tubona ubwiza nk’ubu[...]twimukiye hano mu Ugushyingo 2024, ntabwo byari igihe cyiza cyane, ariko nibwo nabonye urubura ku nshuro ya mbere mu buzima bwanjye. Hano twarahakunze. Portia yazanye amafarashi ye mu ndege, nanjye mfite inkoko, kandi twari dufite intama mu gihe cy’icyumweru nka bibiri.”

Yabajijwe niba amakuru avuga ko we n’umugore we bahunze Trump ari ukuri, avuga ko ari ko bimeze, akomeza avuga ko bageze mu Bwongereza mbere gato ko haba amatora ya Amerika.

Ati “Twageze hano umunsi umwe mbere y’amatora, tubyuka tubona ubutumwa bwinshi buturutse ku nshuti za buherekejwe n’utumenyetso twa ‘emoji’ turira, nahise mvuga nti yatsinze. Ndetse twiyemeza kuguma hano.”

Ellen yavuze kandi ko we n’umugore we Portia de Rossi batekereje kongera gusezeranira mu Bwongereza nyuma y’uko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagaragaye imvugo zishaka gusubiza inyuma uburenganzira bwo gushyingiranwa ku bahuje ibitsina, kandi avuga ko Amerika ishobora gukomeza kuba “ahantu hateye ubwoba ku bantu bashaka kuba abo bari bo”.

Yavuze ko kuryamana n’uwo muhuje igitsina muri Amerika atari ibintu byoroshye, cyane ko no mu ruganda rw’imyidagaduro muri iki gihugu, benshi bazi nka ‘Hollywood’ bikiri ikibazo kumenya ko umuntu ateye gutyo. Yavuze ko kuba mu 1997, yaratinyutse akavuga ko aryamana n’abagore bagenzi be, bitatinyuye bamwe bateye nkawe.

Ati “Oya! Mu by’ukuri ni icyemezo gikomeye, ariko ibintu bimeze neza uyu munsi mu buryo bumwe na bumwe. Gusa iyo biba bimeze neza i Hollywood, aba bantu bose barimo abakinnyi ba filime b’ibitsina byose[abagabo n’abagore] nzi ko baryamana n’abo bahuje igitsina bakabaye batihishira. Ariko ntabwo babikora kuko bikiri ikibazo. Abantu baracyafite ubwoba.”

Ellen nyuma yo kwimukira mu Bwongereza yavuze ko ateganya kuba yatangiza Ikindi kiganiro gishya, nyuma yaho icyo yamenyekaniyemo cya “The Ellen DeGeneres Show” gihagaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa