Elon Musk yatsinzwe urubanza yarezemo ikigo cya OpenAI n’abayobozi bacyo, Sam Altman na Greg Brockman. Nyuma y’iminota 90 inteko y’abacamanza yiga kuri iki kibazo, yatesheje agaciro ikirego cyatanzwe muri Gashyantare 2024, n’umucamanza yemeranya na byo.
Musk, wavuye muri OpenAI mu 2018 agashinga ikigo cye bwite cya xAI mu 2023, yari yatanze miliyoni 38$ kugira ngo afashe gutangiza icyo kigo gikora ibijyanye n’ubwenge buhangano [OpenAI] ngo gihangane na Google; Musk yavugaga ko yihariye uru rwego.
Yaregeye urukiko avuga ko abayobozi b’iki kigo bacyibye kugira ngo bashake inyungu, asaba ko basubiza arenga miliyari 130$ mu gice cy’iki kigo kidaharanira inyungu.
OpenAI yireguye ivuga ko intego yayo [yo kudaharanira inyungu] itigeze ihinduka, inavuga ko Musk yatanze ikirego kugira ngo ahemukire ikigo ahanganye nacyo mu bucuruzi. Inteko y’abacamanza yemeranyije na OpenAI, ivuga ko Musk yari azi ibijyanye n’ibikorwa by’iki kigo kuva mu 2021.
Inteko y’abacamanza yavuze ko Elon Musk yatinze cyane gutanga ikirego cye, bikaba bisobanuye ko igihe ntarengwa cyo kuregera urukiko giteganywa n’amategeko cyari cyararangiye.
Uko gutinda kwambuye agaciro uburenganzira bwe bwemewe n’amategeko bwo kuregera ibyo bibazo kuko amategeko asaba ko ibirego bitangwa mu gihe runaka nyuma yo kumenya ikibazo.
Muri uru rubanza kandi hashyizwe hanze ubutumwa bw’ibanga bwagaragaje ko Musk yari azi iby’uko OpenAI yabaye ikigo kigamije inyungu igihe kinini mbere y’uko yitabaza inkiko
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *