Elon Musk yemerewe umwanya muri Guverinoma ya Trump mu gihe yaba atowe
Yanditswe: Wednesday 16, Oct 2024

Donald Trump yatangaje ko niyongera gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azashyira umunyemari Elon Musk muri Guverinoma ye.
Ni amakuru Trump yatangaje mu kiganiro Sunday Morning Futures gica kuri Televiziyo ya FOX.
Trump yavuze ko Elon Musk ari umucuruzi w’akataraboneka akaba n’umuhanga mu bijyanye no kugabanya amafaranga ibigo bishobora mu bikorwa runaka hagamije kuzamura inyungu zabyo.
Yakomeje avuga ko natorwa azashyiraho Minisiteri nshya ijyanye n’ibi bintu Elon Musk afitemo ubuhanga.
Ati “Tuzagira umwanya mushya, Minisitiri ushinzwe ibijyanye no kugabanya ikiguzi, kandi Elon Musk arashaka kubikora, dufite abantu badasanzwe. Ayoboye ikigo kinini cy’ubucuruzi.”
Elon Musk washinze ibigo bitandukanye birimo Tesla ikora imodoka, X yahoze izwi nka Twitter na SpaceX izobereye mu by’isanzure ni umwe mu bantu bakomeje gushimangira ko bashyigikiye Donald Trump mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Mu minsi ishize uyu mugabo yaherekeje Donald Trump kwiyamamariza mu gace ka Butler muri Pennsylvania, aho yari aherutse kurasirwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *