Elon Musk yavuze ko iminsi isubiye inyuma atakwemera kongera kuyobora Urwego rushinzwe kugabanya amafaranga Leta ikoresha (DOGE).
Yabitangaje mu kiganiro cy’iminota igera kuri 60 yagiranye na The Katie Miller Podcast.
Musk yavuye muri DOGE muri Gicurasi, nyuma y’igihe gito atangiye kurebana ay’ingwe na Donald Trump bari inshuti magara.
DOGE yari yarihaye intego zo kugabanya miliyari 2000$ ku mafaranga akoreshwa na leta, binyuze mu kugabanya imirimo ya Leta itari ngombwa no gufunga amwe mu mashami n’imishinga ya Leta.
Kugeza ubu urubuga rwa DOGE rugaragaza ko yabashije kugabanya miliyari 214$ ku mafaranga leta yakoreshaga.
Muri iki kiganiro Elon Musk yabajijwe niba yakongera kuyobora DOGE bibaye ari ibishoboka gusubiza iminsi inyuma, aravuga ati “Oya, sinibwira ko nabikora.”
Yongeyeho ko yari kuba yarahisemo “gukorera mu bigo byanjye”, ndetse ashimangira ko iyo afata uyu murongo imodoka zikorwa na Tesla zitari gutwikwa, n’abamuzizaga kuba akorana na Trump bya hafi.
Uru ruhare rwe muri politiki rwateje imyigaragambyo n’ibitero ku modoka za Tesla na Cybertruck.
Nubwo bimeze bityo, Musk yavuze ko DOGE yatanze umusaruro, ashimangira ko “biba byiza igihe Leta ikora bike bishoboka” kandi ko DOGE “yahagaritse imishinga myinshi itagira icyo imaze.”
DOGE yashinzwe na Trump ku munsi we wa mbere asubiye muri White House, agira Elon Musk umuyobozi wayo.
Aba bombi baje gushwana nyuma y’aho Elon agaragaje ko atemeranya na Trump ku mushinga w’ingengo y’imari wari ushyigikiwe n’uyu mukuru w’igihugu.
Ubu umubano wabo bivugwa ko wongeye kuzahuka. Mu Ugushyingo, Musk yagaragaye mu birori bya White House byo kwakira Igikomangoma Mohammed bin Salman. Mu kiganiro, yavuze ko Trump ari “umuntu uzi gusetsa cyane.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *