Elon Musk yongeye kwatsa umuriro kuri Trump, icyemezo cye acyita ‘ubusazi’
Yanditswe: Sunday 29, Jun 2025
Umunyemari Elon Musk yongeye kwibasira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, amushinja politike izarushaho kuganisha igihugu mu myenda n’ubushomeri.
Ni amagambo Elon Musk yavuze ku wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2025, agaruka ku mushinga w’itegeko ujyanye n’ibyo Amerika ishoramo amafaranga. Ni nyuma y’uko Sena yari imaze kuwemeza.
Abinyujije kuri X, Elon Musk yavuze ko “Umushinga w’itegeko wemejwe na Sena uzasenya imirimo ibarirwa muri za miliyoni muri Amerika, ndetse utere igihugu ikibazo gikomeye. Ni ubusazi bweruye kandi buzasenya. Uha amahirwe inganda zo mu bihe byashize ariko ukangiza inganda zo mu gihe kizaza.”
Uyu mushinga w’itegeko urimo ingingo zijyanye no kuzamura imisoro hamwe na hamwe, gukuraho nkunganire leta yashyiraga mu nganda zikora imodoka z’amashanyarazi no kugabanya amafaranga leta yatangaga mu nzego zitandukanye zirimo n’ibitaro.
Musk washyize imbaraga nyinshi mu mushinga wa Tesla wo gukora imodoka zikoresha amashanyarazi, yagaragaje ko uyu mushinga w’ingengo y’imari ari “ikizira” kidakwiye kwemerwa n’Inteko Ishinga Amategeko.
Kuva uyu mushinga watangazwa wateranyije Donald Trump na Elon Musk, ndetse uyu mugabo ahita atangaza ko yavuye mu nshingano zo kuyobora ikigo DOGE yari yarahawe na Perezida.
Byageze aho Musk yicuza ko yashyigikiye Trump mu gihe cyo kwiyamamaza, asobanura ko iyo adashyigikira uyu Mukuru w’Igihugu, atari gutsinda Kamala Harris bari bahanganye mu matora yabaye mu Ugushyingo 2024.
Elon Musk yongeye kwatsa umuriro kuri Trump, icyemezo cye acyita ‘ubusazi’

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *