Eric Nshimiye ukekwaho ibyaha bya Jenoside azatangira kuburanishwa mu 2026
Yanditswe: Monday 06, Oct 2025
Umunyarwanda Eric Nshimiye ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi azatangira kuburanishwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Werurwe 2026.
Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzaburanishwa n’Umucamanza F. Dannis Saylor IV muri Boston ruzatangira ku wa 16 Werurwe 2026, rukazaburanishwa mu gihe cy’ibyumweru bitatu.
Nshimiye w’imyaka 53 akurikiranyweho na Amerika kubeshya imyaka myinshi mu byo yavugaga no mu nyandiko yashyiragaho umukono kugira ngo yinjire kandi abe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Anashinjwa kandi ko yabeshye ubwo yahamagarwaga mu rukiko i Boston mu 2019, aho yagiye gutanga ubuhamya bushyigikira uwahoze ari inshuti, na yo yakurikiranwagaho ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubugenzacyaha bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 21 Werurwe 2024 bwataye muri yombi Umunyarwanda w’imyaka 52 y’amavuko ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Nshimiyimana Tabaro Eric.
The Independent yatangaje ko umugenzacyaha Matthew Langille mu ntangiriro za Werurwe 2024, yasanze Nshimiye ku ruganda rwa Goodyear Yire & Rubber ruherereye muri Leta ya Ohio.
Uyu mugenzacyaha yabajije Nshimiye uko yageze muri Amerika n’ishyaka ryo mu Rwanda yabagamo mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga. Yamubajie niba yaragize uruhare mu gusambanya cyangwa kwica Abatutsi, abanza kubihakana.
Langille, mu nyandiko yashyikirije ubushinjacyaha n’urukiko, yasobanuye ko ku nshuro ya mbere Nshimiye “yabanje kuzunguza umutwe, asekana ubwoba, nyuma asaba amazi yo kunywa.”
Byatangajwe ko abagenzacyaha bari baramaze kubona ibimenyetso bifatika bigaragaza ko Nshimiye yagize uruhare muri Jenoside, kuko basanze yarahigaga Abatutsi, akabica.
Mu gihe cya Jenoside, Nshimiye yari umurwanashyaka wa MRND ndetse yari Interahamwe. Inyandiko z’ubugenzacyaha zagaragaje ko yitabiraga ibikorwa by’Interahamwe, akambara impuzankano yazo kandi ko yaherewe imyitozo mu ishyamba rya kaminuza.
Langille yasobanuye ko Nshimiye yahigaga Abatutsi, cyane cyane abari mu bitaro bya kaminuza i Butare, abandi akabakura kuri za bariyeri, afite ubuhiri buriho imisumari.
Ngo hari nubwo yabaga afite agashoka na za ‘grenades’.
Yagize ati: “Abagize uruhare muri jenoside n’abayirokotse bagaragaje ko Nshimiye yari umwe mu banyeshuri ba kaminuza bari mu Nterahamwe mu gihe cya jenoside.
Nk’urugero, umwe wakoze jenoside yavuze ko Nshimiye yakoresheje umuhoro n’ubuhiri mu kwica umuhungu w’Umututsi wari ufite imyaka 14 nyuma y’aho we n’abandi bari bishe nyina w’uwo mwana.”
Kuri ubu Nshimiye yari afite umuryango muri Amerika aho amaze imyaka igera kuri 24 yihisha ubutabera, akaba yari afite abana bane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *