Impanuka ya gariyamoshi ebyiri zagonganiye mu Majyepfo ya Espagne yahitanye abantu 21 abandi benshi barakomereka. Impanuka yabaye ku Cyumweru mu Ntara ya Cordoba.
Guverinoma ya Espagne yatangaje ko abakomerekeye muri iyi mpanuka ari 70.
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku cyumweru nyuma y’uko gariyamoshi yaturukaga i Malaga yerekeza i Madrid yataye umuhanda wayo igeze hafi ya Adamuz, ihita yinjira mu wundi muhanda igongana n’indi yari iwurimo.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutabazi muri Andalusia, Antonio Sanz, yavuze ko abantu 73 ari bo bakomeretse.
Ati “Uko ibintu bihagaze umubare w’abapfa urakomeza kwiyongera”
Minisitiri ushinzwe ubwikorezi, Oscar Puente, yabwiye itangazamakuru ko abantu 30 bajyanywe kwa muganga kuko bakomeretse bikabije, ndetse n’abandi bose bakomeretse bakomeje kwitabwaho.
Yavuze ko aho impanuka yabereye ari igice cy’umuhanda kimaze igihe gito kiviguruwe, ndetse gariyamoshi yabanje guta umuhanda ikaba yari nshya, ibituma icyateye impanuka bigorana kukivumbura byihuse.
Gariyamoshi yavaga i Malaga yerekeza i Madrid yarimo abantu 300.
Gariyamoshi imwe yataye umuhanda isanga indi mu gice cyayo biragongana
Abantu 21 bapfuye abandi 73 barakomereka


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *