Abantu nibura 11 bapfuye naho abandi 19 baburiwe irengero mu muriro w’agasozi mu majyepfo ya Espagne, nkuko umutegetsi w’akarere ka Andalusia, Juanma Moreno, yabitangaje.
Undi mutegetsi wo muri ako karere yavuze ko amakuru y’ibanze yumvikanisha ko bane muri abo bapfuye ari Abongereza.
Abantu bagera ku 150 bazimya inkongi barimo gukora kugira ngo bazimye uwo muriro. Byibazwa ko uwo muriro watewe n’umuyoboro w’amashanyarazi wahanuwe, nuko ugakwirakwira ahantu hari ibiti hakikije agace ka Los Gallardos, muri Almería.
Ubushyuhe bukomeje kubaho bwa dogere zigera kuri 40C bwateje imiriro y’agasozi mu Burayi bw’amajyepfo kuri iyi mpeshyi.
Abazimya inkongi babarirwa mu magana barimo guhangana n’imiriro ikomeye mu Bufaransa, muri Portugal no muri Espagne, mu gihe byabaye ngombwa ko abaturage babarirwa mu bihumbi bata ingo zabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *