skol
fortebet

Espagne: Umuriro wabuze ubuzima bugahagarara watangiye kugaruka

Yanditswe: Tuesday 29, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko ku wa Mbere ibihugu nka Espagne na Portugal bihuye n’ikibazo gikomeye cyo kubura umuriro w’amashanyarazi ubuzima bugahagarara, ubu watangiye kugaruka mu bice nka Iberian Peninsula n’ahandi.

Sponsored Ad

Umuriro ukibura guhera mu masaha ya saa sita z’amanywa zo mu Rwanda, ingendo z’indenge zahise zihagarara, imodoka zitwara abantu n’ibintu zihagarika ingendo, amabanki ahagarika akazi ndetse n’ibitaro bihagarika serivisi nyinshi zibitangirwamo.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Espagne yahise ishyiraho ibihe bidasanzwe yohereza abapolisi 30.000 mu gihugu hose kugira ngo babungabunge umutekano mu gihe Leta z’ibihugu byombi zahise zihamagaza Inama y’igitaraganya y’Abaminisitiri.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko impamvu yatumye umuriro ubura itaramenyekana ariko ibihugu byombi bikomeje kwitana ba mwana.

Portugal iri gushinja Espagne kuba nyirabayazana wabyo mu gihe na yo iri gutunga urutoki u Bufaransa.

Gusa nanone Minisitiri w’Intebe wa Portugal, Luis Montenegro, yatangaje ko nta kimenyetso kigaragaza aho uwo mwijima waturutse nubwo hari amakuru ari gukwirakwira avuga ko bigambiriye guhunganabanya umutekano.

Kubura umuriro w’amashanyarazi ntibikunze kubaho mu bihugu by’u Burayi aho byaherukaga mu 2003 ubwo waburaga umunsi urugomero rugaburira u Butaliyani n’u Busuwisi rwagiraga ikibazo, kikamara amasaha 12.

Mu 2006, mu Budage na bwo habaye ikibazo nk’icyo cyibasiye ibice bimwe by’u Burayi kugera mu Mujyi wa Monaco mu Bufaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa