skol
fortebet

Essy Williams yigaramye ibyo gukundana na Nel Ngabo

Yanditswe: Sunday 06, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umusizi akaba n’umuhanzi w’imideli, Essy Williams, yahakanye amakuru avuga ko yaba ari mu rukundo na Nel Ngabo. Yatangaje ko ari inshuti ye isanzwe, ariko ko afite undi musore bari mu rukundo bamaranye umwaka.

Sponsored Ad

Essy yasobanuye ko amafoto yasakaye ari kumwe na Nel Ngabo yafashwe ubwo bari bagiye gutembera i Rebero, kandi ko kuyifotozanya n’inshuti ari ibisanzwe.

Essy Williams uherutse gusohora igisigo yise Rungano, ni umwe mu basizi bo mu itsinda Ibyanzu riyoborwa na Junior Rumaga. Kuri ubu, ari kwibanda ku buhanzi bw’imideli binyuze muri LE99Vintage, inzu yashinze nyuma y’urupfu rwa nyina.

Yize Amategeko muri University of Kigali, aho yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu 2023, kandi yatangiye kwiga icyiciro cya gatatu yifashishije amafaranga ava mu mirimo ye y’ubuhanzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa